Image default
Amakuru

Perezida Kagame yongeye kugira Gatabazi Guverineri

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku mugoroba wo kuri uyu wa 7/7/2020 riragira riti:

“Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko numero 14/2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9,

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.Yagize kandi Madamu Alice Kayitezi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.”

kuwa 25 Gicurasi 2020, nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yari yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho.

Madame Alice Kayitesi wagizwe guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga muri iyo Ntara.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Uburyo bushya bwo kurinda abana Malaria buratanga icyizere

Emma-Marie

Abaturarwanda barakangurirwa gukoresha ibikoresho bikonjesha bitangiza ikirere

Emma-Marie

Impungenge ni zose ku dupfukamunwa na hand sanitizers bicururizwa ahabonetse hose

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar