Image default
Amakuru

#Kwibohora26: Ahahoze hitwa muri ‘Sentimetero’ hatashywe umudugudu uteye amabengeza

Mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare mu gace kabanje kwigarurirwa n’izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi hatashywe umudugudu w’ikitegererezo uteye amabengeza, mu muhango wayobowe na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame.

Tariki ya Mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990, i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ni ho hatangiriye urugamba rwo kubohora u Rwanda. By’umwihariko mu Murenge wa Tabagwe wo muri aka karere, ni ho hari agace ka mbere izari ingabo za FPR Inkotanyi zabanje kwigarurira, agace kari gato cyane bituma kaza guhabwa akabyiniriro ka sentimetero, ni ukuvuga kimwe cy’ijana cya metero imwe.

Perezida Paul Kagame yatashye uyu mudugudu ku mugaragaro

Iyo sentimetero, ni yo izo ngabo zahereyeho zigenda zagura imbago nyuma yo gutsinda umwanzi kugeza zibohoye u Rwanda rwose n’abarutuye.

Nyuma y’imyaka 26, Tabagwe ni nshya, ibintu bishimangira ko FPR Inkotanyi itigeze itezuka ku ntego zatumye habaho urugamba rwo kubohora u Rwanda, ibintu bipfunditse ipfundo rikomeye hagati y’abaturage ba Tabagwe n’ubuyobozi bwabo.

Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora,  mu murenge wa Tabagwe hubatswe umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro, ukazatuzwamo imiryango 64 itishoboye. Buri muryango ukazahabwa ibiryamirwa, TV, amashyiga na Gaz, inka, ndetse n’ubworozi bw’inkoko zigera ku bihumbi 2 zagenewe iyo miryango.

Kuri uyu wa 4Nyakanga 2020, ubwo uyu mudugudu watahwaga ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida Kagame, yavuze ko ibikorwa by’iterambere byatashywe hirya no hino mu birageza serivisi ku banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri muturarwanda.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi y’ubusambo n’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese kitari icya bamwe[…] igihugu aho buri wese yita ku bandi, ubu abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi, dufite guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho, icya ngombwa ni uko amategeko akurikizwa umutungo w’igihugu nawo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite”.

Uretse uyu mudugudu w’ikitegererezo, mu Murenge wa Tabagwe huzuye umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe-Karama ureshya na km 30, ishuri rigezweho rya GS Tabagwe, Ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa bizahindura ubuzima bw’abaturage ba Nyagatare muri rusange. Ku batuye I Tabagwe na Nyagatare muri rusange, ngo ibikorwa nk’ibi ni intambwe idasubira inyuma mu rugamba rwo kwibohora nyabyo.

Photo:Village Urugwiro

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Abagurisha ibizami by’akazi n’abajya mu mirimo mu buryo bw’uburiganya akabo kashobotse

Emma-Marie

Urukingo rwa Covid: Amakuru nyayo ku bugumba no gukuramo inda

Emma-Marie

Ikibazo cy’abana baterwa inda mu nkambi z’impunzi gihagaze gite?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar