Image default
Amakuru

Bugesera: Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira ni igisubizo ku bahinzi bato

Abatuye umudugudu wa Rwarusaku, akagari ka Kibenga bibumbiye muri koperative  Abanyamurava baravuga ko uburyo bwo kuvomerera hakoreshejwe imirasire y’izuba  bahawe na Hinga Weze ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera  buje ari igisubizo kibarinda kurumbya.

Babivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2020 ubwo hatahwaga kumugaragaro icyuzi  cya metero kibe 500 cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 100.

Nikuze Makurata, umuhinzi  avuga ko bazajya bahinga bakihaza mu biribwa kandi bagasagurira amasoko.

Ndaberetse Daniel, nawe ni umuhinzi avuga ko afite ubutaka buhwanye na hegitari akaba yarabashaga kuvomerera igice cya hegitari yahingagaho imboga z’amoko anyuranye zirimo inyanya na kokombure mu mvune zikomeye ariko ubwo begerejwe icyuzi  agiye kujya ahinga ahandi hasigaye.

Yagize ati : “Kwicara ubutaka budakoreshwa kubera gutegereza ibihe by’imvura byari ibihombo.”

We na bagenzi be barateganya kubyaza umusaruro ubutaka bwari bukakaye, bakaba biteguye gukuba kabiri umusaruro babonaga.

Kubera kubona icyuzi   byatumye bashinga koperative izabafasha kugurisha umusaruro wabo.

Perezida wa koperative Biziyaremye Felicien  avuga ko ubutaka bwari bukakaye bagiye gutangira kubwuhira bakabubyaza umusaruro ku buso bwa hegitari 10 bazahingaho urusenda, imiteja, intoryi, ibibiringanya na puwavuro.

Uhagarariye umushinga wa Hinga Weze mu Ntara y’Iburasirazuba  Kiza David ashima imikoranire myiza bafitanye n’Akarere ka Bugesera ariko cyane cyane agashima ibyo bagezeho.

Yashimye umuhate w’abahinzi abasaba kuzafata ibikorwa byo kuvomerera begerejwe  bityo, bikazabagirira umumaro no mu bihe bizaza.

Bugesera:Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira ni igisubizo ku bahinzi bato

Mu byo Hinga Weze irimo ikora uyu munsi ireba cyane abahinzi bato badafite ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho byo kuhira mu ntego yo kubuzamura ngo bagire aho ava n’aho berekeza kuko isanga bamwe mu bahinzi barumbya kubera kubura amazi.

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, ukaba usanzwe ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo.

Muri gahunda za Hinga Weze zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kunoza imirire irifuza ko izi serivisi zizaba zageze ku ngo ibihumbi 560.000 mu mwaka wa 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu Umwari Angelique avuga ko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba ari  igikorwa cy’indashikirwa  bagezeho ku bufatanye na Hinga Weze. Ashimira ubwuzuzanye mu bijyanye n’ubuhinzi no kurwanya imirire mibi ndetse n’uruhare  Hinga Weze igira mu kwihaza mu biribwa.

Avuga ko uyu mushinga uterwa inkunga na USAID Hinga Weze ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera ukaba ufasha abaturage mu buryo bwo kuhira imyaka bakaba bahinga ibihembwe by’ihinga byose  mu gihe abaturage bahingaga ibihembwe by’ihinga bibiri gusa, uyu mushinga uzafasha abaturage kongera umusaruro wabo biturutse mu buhinzi.

Rose Mukagahizi

 

 

 

 

Related posts

Ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi ntimuzabijyemo-Perezida Kagame

Ndahiriwe Jean Bosco

Iburasirazuba: Abaturage bababajwe na miliyari 2 zagiye ku bikorwaremezo bimaze imyaka bidakora

Emma-marie

Covid-19 itagira umuti n’urukingo abayikira bakizwa niki?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar