Image default
Amakuru

Ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi ntimuzabijyemo-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, yabasabye kureka kugendera ku myemerere irimo ubujiji yo gukoresha amarozi avuga ko ibyo ari ukwandavura.

Umukuru w’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, yaganiriye n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020, abagira inama, agira n’ibyo abasaba bagomba kuzitwararika mu minsi iri imbere.

Yasabye abakinnyi kwirinda imyumvire yo kumva ko intsinzi yaboneka hakoreshejwe amarozi.  Ati “Nizere ko primitivity byacitse, ibitekerezo birimo ubujiji bugayitse, 50% by’igice cy’amikoro cyagendaga mu bintu byo kuraguza, kuroga, abantu bakajya mu izamu bagapfunyikamo ibintu, biriya biri mu bintu byabasubiza inyuma, ntimukabikore, mujye mukina mwigirire icyizere[…]Mujye mwibaza , ababikoraga batsinda buri mukino wose? Ubikoze utabikoze byose birasa, uratsinda cyangwa ugatsindwa. Ubaye ubikora buri gihe ugatsinda aho nagutega amatwi, ariko amakipe na kera twaratsindwaga, ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo”.

Perezida Kagame kandi yasabye abakinnyi kumvira abatoza, ntihagire umukinnyi wumva ko ari hejuru y’ikipe, uwakumva hari ikitagenda akaba yakwegera umutoza bakaganira ariko hakabamo kubahana.

Icyatumye umutoza Ratomir Dujković agenda cyamenyekanye

Perezida Kagame yakomoje ku cyatumye uwahoze ari umutoza w’Amavubi Ratomir Dujković asezera, birimo kutumvikana na bamwe mu batoza ndetse n’abakinnyi.Umutoza Ratomir Dujković ukomoka muri Serbia yatoje ikipe y’igihugu kuva mu mwaka wa 2001 kugera mu wa 2004, aza no guhesha Amavubi itike yo gukina igikombe cya cya Afurika ari na cyo rukumbi Amavubi amaze kitwabira cyabereye muri Tunisia mu mwaka wa 2004.

Yagize ati “Hari umutoza ukomoka muri Serbia wigeze gutoza Amavubi, ngira ngo nyuma yaje kujya muri Ghana, ndibuka Minisitiri yari Bihozagara, nigeze kujya kuganira n’abakinnyi, ni kera hashize igihe kinini, ndababaza bambwira ibibazo birimo, abakinnyi bari bambwiye bimwe, na Bihozagara yambwiye ibindi. Ngeze kuri uwo mutoza yarambwiye ati naje mbyishimiye murampemba amafaranga atari make, sinshaka guhemberwa ubusa, sinshaka gukomeza gutwara amafaranga yanyu y’ubusa, aba bakinnyi bicaye hano imbere yawe, buri wese ni umutoza, ndababwira ibyo bakora ariko buri wese aratoza. Hari ababa bashaka kuvuga ibigomba gukorwa, ibi sinabikomeza kubikoramo, kandi sinshaka gukomeza gutwara amafaranga yanyu, ajya kugenda ni ko byagenze. No mu bakinnyi hari abitwaraga nk’aho baruta ikipe, barishyize hejuru y’Amavubi, ugasanga ni bo bashaka kuvuga ugomba gukina, ibyo namwe ntibizabeho.”

Mu minsi ishize Perezida Kagame yari yarahagaritse gukurikirana umupira w’amaguru

Muri iki kiganiro kandi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu minsi ishize yari yarahagaritse gukurikirana umupira w’amaguru kubera imyitwarire itari myiza yari imaze iminsi igaragara, ubu akaba abona hari impinduka nziza zitangiye kugaragara.

Yagize ati “Si uko ntashakaga kubikurikirana, ku rundi ruhande abakinnyi n’ababiyobora babifitemo uruhare, najyaga nza nkicara tukanaganira. Ibitekerezo bikava no mu bakinnyi, tukumvikana ko hari ibigomba gukorwa byafasha ngo abantu batere imbere[…]Hajemo kubamo ko kenshi, hagiye hagaragara ndetse kuva no mu bayobozi kugera no mu bakinnyi, n’abantu batakurikizaga neza ibyo twabaga wasezeranye ko ari bwo buryo, ari yo mico yo kugera ku ntego yo muri siporo.”

Yashimye uko Amavuni yitwaye, avuga ko nubwo batageze ku mukino wa nyuma bitwaye neza, abasaba gukomereza aho.

Photo: Village Urugwiro

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Rwanda: Impunzi z’abarundi zirenga 500 zizataha ejo

Emma-marie

Leta izi ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cya Gaz

Emma-Marie

Covid-19: Abayanduye ku isi bamaze kurenga miliyoni enye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar