Image default
Abantu

Dr. Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Umunyarwandakazi Dr.Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba vice wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, agira amajwi 42 kuri 55, abo bari bahanganye barimo umugandekazi Pamela Kasabiiti Mbabazi agira amajwi 10, umunya Djibouti Hasna Barkat Daoud agira amajwi abiri.

Dr Nsanzabaganwa w’imyaka 50 y’amavuko, afite Impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza NKuru y’u Rwanda. Yize muri Afurika y’Epfo o muri Kaminuza ya Stellenbosch, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu, akurikizaho impamyabumenyi ihanitse muri Filozofiya.

Asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Dr Nsanzabaganwa kandi ni we uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Ubusanzwe umwanya w’Umuyobozi wungirije wa AU, wari usanzwe uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho muri 2017. Kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije na we aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Moussa Faki Mahamat, akaba yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat kuri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Yabitangarije mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakuriye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2020/12/04/dr-nsanzabaganwa-yatanzweho-umukandida-ku-mwanya-wumuyobozi-wungirije-wa-komisiyo-ya-au/

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ngoma: Umwarimu wakosoraga ibizamini yasanzwe mu nzu yapfuye

Emma-Marie

Nyaruguru: Abangirizwa n’ituritswa ry’intambi baratabaza

Emma-Marie

Kenya: Umugabo wakwirakwije ibihuha ku cyorezo cya Coronavirus yatawe muri yombi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar