Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent, hamwe n’abandi bantu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko CSP Kayumba afunganywe na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephrem.
Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko aba bagabo bafunzwe gusa yirinda kuvuga uburyo icyaha cy’ubuhemu bashinjwa cyakozwe kuko iperereza rigikomeje.
CSP Kayumba afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe Ntakirutimana afungiye Kicukiro naho Mutamaniwa akaba afungiye ku Kimihurura.