Image default
Amakuru

Facebook yahinduye izina

Umuyobozi mukuru w’a sosiyete ya Facebook akaba ari nawe wayishinze, Mark Zuckerberg, yavuze ko igiye guhindura izina ikitwa Meta mu rwego rwo kuyijyanisha n’icyerekezo cyayo cy’ibihe biri imbere.

Mark Zuckerberg yavuze ko izo mpinduka ntacyo zihindura ku yandi mashami yayo nka Facebook, Instagram na Whatsapp, hahindutse gusa izina rya kompanyi iyoboye ayo mashami yandi.

Urubuga rwa Independat dukesha iyi nkuru rwanditse ko inzobere zivuga ko ibyo Facebook yakoze bisa no kuyobya uburari no kwikura kubera inyandiko zimaze iminsi zisohoka ziyisiga icyasha.

Muri izo harimo izagaragaje uburyo iyi sosiyeti ititaye ku makuru yahawe na bamwe bakozi bayo, banayiburiraga ko imbuga zayo nkoranyambaga hari abo zisigira ibikomere byo ku mutima, cyangwa zabyongereye mu mpande zose z’isi.

Hari kandi amabanga ya facebook aherutse gusukwa hanze n’abahoze ari abakozi bayo, ibi bikaba byarayisize icyasha gikomeye.

Mark Zuckerberg, yatangaje rishyashya ku wa kane, ubwo yashyiraga ku mugaragaro umugambi wo kubaka  “metaverse”  isi yo kuri internet aho abantu bashobora kuja mu mikino, bagakora akazi kandi bagakoresha itumanaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Facebook Connect: all the news about 'Meta' and Mark Zuckerberg's VR dream - The Verge

Iyo kampanyi yashize ahabona kandi ikirango gishyashya ku kicaro cyayo kiri i Menlo Park muri California. Icyo kirango kiri mu ibara ry’ubururu nk’ubwo Facebook yakoreshaga.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Karongi: Abahinzi b’icyayi bungutse ubumenyi buhambaye bwo kucyibungabunga

Emma-Marie

Ibiciro byo gupimisha DNA bihagaze bite?

Ndahiriwe Jean Bosco

OMS yashyize u Rwanda mu bihugu byihagazeho mu guhangana na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar