Image default
Abantu

Ihindagurika ry’ikirere: Schwarzenegger yifatiye ku gahanga Abategetsi

Arnold Schwarzenegger avuga ko abategetsi bavuga ko kurwanya ihindagurika ry’ikirere bizahaza ubukungu ari “ibigoryi cyangwa ababyeshyi”.

Mbere y’inama ya COP26, uyu wahoze ari guverineri wa California yabwiye BBC ko kugabanya ibyuka bihumanya ahubwo bizungura ubukungu bw’isi.

Uyu wakinnye filimi nka Terminator avuga ko kugabanya ingano y’inyama turya bitagomba gusobanura ko hari ikintu twigomwe – ko ahubwo ubwe kugabanya izo yaryaga byahinduye umutima we.

Schwarzenegger yavuze kandi ku ihumanya riterwa n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Yibasiye abategetsi bibwira ko kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bibangamira iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo.

Ati: “Ni ababeshyi, ni ibigoryi. Cyangwa se ntabwo bazi uko bikorwa, twe twabonye uko twabikora, nta kindi bisaba uretse ubutwari bwo kubikora.”

Schwarzenegger yashimiwe kuba uwaharaniye umwuka mwiza n’ingufu zitangiza ikirere ubwo yari guverineri hagati ya 2003 na 2011 – ashyiraho intego zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Gura iby’iwanyu

Yavuze ko hari imyuka myinshi yangiza ikirere iva ku bwikorezi mpuzamahanga, atanga inama ko icy’ingenzi kurusha ibindi ari uko buri muntu yagabanya iyo myuka agura iby’iwabo.

Ati: “Gura ibicuruzwa by’iwanyu. Buri gihe iyo uguze ikintu hakurya y’inyanja, ni akaga uba uteje ibidukikije – ibyo nibyo bintu bibi cyane ushobora gukora.”

Schwarzenegger arateganya kuba umwe mu bazatanga ijambo rye mu nama ya COP26 i Glasgow mu cyumweru gitaha, gusa nta cyizere afite muri gahunda ziva hejuru zimanka hasi, ahitamo ko ibisubizo biva mu gitutu cya rubanda n’impinduka mu ikoranabuhanga.

Schwarzenegger avuga ko ariko ko afite icyizere cy’ibyo abantu bashobora gukora, ati: “Nta geno ribaho, ahubwo haba ibyo twikoreye ubwacu.”

SRC:BBC

Related posts

Adeline Rwigara yitabye RIB

Emma-Marie

Umupadiri yasezeye kuri Musenyeri Nzakamwita avuga ko afite umushinga wo kurongora

Emma-Marie

Kigali: Agahinda k’abaturage basenyewe inzu bagahabwa 90,000 FRW y’ubukode-Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar