Image default
Utuntu n'utundi

Wari uziko gusinzira nyuma ya saa yine z’ijoro bigira ingaruka ku buzima?

Inzobere mu bijyanye n’ubumenyamuntu zigaragaza ko hari amasaha ntarengwa yo gusinziriraho wayarenze bikagira ingaruka ku buzima n’imitekerereze bya muntu.

Kuryama kare ni ingenzi mu uzima bwa muntu kandi bifite akamaro kanini ku mubiri n’imitekerereze ya muntu.

Urubuga ANA.PRESS dukesha iyi nkuru rwagaragaje  bimwe mu bintu by’ingirakamaro bishobora guhinduka ku mubiri w’umuntu igihe yihaye iyi gahunda yo kuryama kare.

  • Ibitotsi byiza

Ibitotsi byiza kandi bitanga umutuzo, ni bya bindi usinzira hagati ya saa ine z’ijoro na saa munani z’igicuku. Uretse ibyo kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko gusinzira ukaruhuka neza byirukana ibitekerezo bibi bishobora kuguhangayikisha bigatuma utabasha gusinzira neza nijoro.

  • Bigabanya umunaniro

Kutagira ibitotsi bitewe no kuzamuka k’umusemburo wa Cortisol bishobora gutera umunaniro. Ariko kuryama kare bituma umuntu asinzira ibitotsi byiza byimbitse ibi rero bigatuma urugero rwa cortisol rugabanuka.

Iyo umunaniro ugabanutse mu mubiri w’umuntu rero, birashoboka ko ku munsi ukurikiraho ubyuka wagaruye imbaraga n’imbaduko wari watakaje. Ibi nta kindi cyabitera uretse bya bitotsi by’amasaha ya mbere y’ijoro wasinziriye.

  • Bigabanya ibyago byo kugira uburwayi butandukanye

Ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abantu baryama kare ugereranije n’abantu barara ijoro, baba bafite ubuzima bwiza. Abantu badasinzira neza bakunda guhura n’uburwayi bwa diyabete 2, indwara zibasira umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko ibitotsi byimbitse bibaho hagati ya saa ine z’ijoro na saa munani z’igicuku bituma uturemangingo dushinzwe ubwirinzi bw’umubiri dukora neza.

Abantu batajya basinzira ibi bitotsi umubiri wabo ukora abasirikare b’umubiri bake, bivuze ko bene aba abantu byoroha gufatwa n’uburwayi.

  • Bituma tubasha kugenzura ibyiyumviro byacu

Abantu basinzira bakaruhuka ku buryo buhagije basinzira biriya bitotsi byimbitse, muri rusange ni abantu bahora bishimye mu buzima. Iyo tudasinziriye ibitotsi byimbitse ngo turuhuke ku buryo buhagije, ibyiyumviro byacu bihora bihindagurika.

  • Kumva neza ibyiyumviro by’abandi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kutagira ibitotsi bihagije, bituma umuntu agorwa no gutandukanya neza agahinda n’ibyishimo. Hagendewe kuri ubu bushakashatsi, nko kuba yagorwa no kumenya niba uwo bari kumwe afite ubwoba, arakaye se kangwa afite agahinda.

Muri ubu buryo umuntu aba yatakaje ubushobozi bwo kuvumbura ibimenyetso bigaragaza ibyiyumviro by’abandi, ariko ku muntu usinzira bya bitotsi byimbitse, si uko bimeze nk’uko tumaze kubivugaho hejuru.

Musinga C.

Related posts

Wari uziko n’abagabo bahangayikishwa n’imiterere y’umubiri wabo?

Emma-Marie

Itandukaniro ry’abakire n’abakene mu bitekerezo n’imyitwarire

Emma-Marie

Biden mu gahinda kubera urupfu rw’imbwa ye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar