Abinyujije ku rukuta rwa X, Perezida Paul Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bishimiye iyi ntsinzi y’amateka. Kagame kandi yatangaje ko yiteguye gukorana na Trump mu nyungu z’ibihugu byombi.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kwizezwa intsinzi nyuma yo gutsinda mu ntara z’ingenzi zirimo Pennsylvania, bikaba byatumye uwo bari bahanganye, Kamala Harris, abura amahirwe yo gutsindira umwanya w’umukuru w’igihugu. Kugeza ubu Trump afite amajwi 277 y’intumwa z’itora, mu gihe bisabwa amajwi 270 kugira ngo intsinzi iboneke. Kamala Harris we akiri ku majwi 224.
Muri gahunda ye yo kwiyamamaza, Trump yari afite intero ivuga ngo “Ugusubiza Amerika icyubahiro yahoranye,” aho yahoraga avuga ko gusubiza Amerika ku isonga bizagerwaho mu guhagarika kwivanga mu bibera ahandi, ahubwo imbaraga zikibandwa ku kubaka Amerika ikaba igihugu gikomeye ku isi, ndetse Abanyamerika bakabona akazi n’ubuzima bwiza.
Trump yatangiye kwemezwa ko yatsinze mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gutsinda mu ntara zifatwa nk’iz’ingenzi mu matora ya Amerika. Akimara kumenya ko yatsinze, Trump yahise atangaza intsinzi ye ku mboneshakure zikomeye maze ashimangira ko afite intego yo gusubiza Amerika icyubahiro ku isi namara kurahira.
Abayobozi bakomeye ku isi batangiye koherereza Trump ubutumwa bwo kumushimira ku ntsinzi ye. Uretse Perezida Paul Kagame, abandi bayobozi bamaze kumushimira barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu; Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, n’abandi benshi.