Image default
Politike

Huye/Nyaruguru: Abarokotse Jenoside 105 nta bufasha bahawe mu myaka 26 ishize

Huye/Nyaruguru: Abarokotse Jenoside 105 batishoboye nta bufasha bahawe mu myaka 26 ishize

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Nyaruguru bagiye gutura mu Karere ka Huye, Raporo y’Umuvunyi yagaragaje ko  abagera ku 105 batishoboye nta bufasha bahawe mu myaka 26 ishize.

Nkuko bigaragara muri Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2018-2019 mu Karere ka Huye hagaragaye ikibazo cy’abaturage 105 bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomoka mu Karere ka Nyaruguru, bakaba baranze gusubira mu Karere ka Nyaruguru bitewe n’amateka mabi baboneyeyo, ubu bavuga ko batitabwaho cyangwa ngo bafashwe uko bikwiye ( nko guhabwa amacumbi cyangwa n’ikindi cyose cyabateza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi).

Aba baturage ntibigeze babarurwa nk’abacitse ku icumu mu Karere ka Huye kubera ko atariho bakomoka ndetse nta n’ubwo Akarere ka Nyaruguru kababaruye kubera ko batahatuye. Akarere ka Huye kavuga ko FARG igenera Akarere ka Huye ubufasha bungana n’umubare w’Abacitse ku icumu babaruriwe muri ako karere, bityo kakaba kadafite ubushobozi bwo gufasha abo baturage bakomoka mu Karere ka Nyaruguru.

Tariki ya 22 Gashyantare 2020 ubwo Komisiyo ya Politike,Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu yaganiraga n’abayobozi b’Uturere twa Huye, Nyaruguru ndetse n’Umuyobozi w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) bagaragaje ko ikibazo cy’aba baturage cyarangaranywe.

Umuyobozi w’iyi komisiyo, Hon. Furaha Emma Rubagumya, yabajije aba bayobozi impamvu ikibazo cy’aba baturage kimaze imyaka isaga 26 bataragikemura.

Ati “Abaturage bamaze imyaka 26 badahabwa uburenganzira bwabo. Iyo baba badafite ikibazo ntibaba barakivuze, ariko kuba barabibwiye Urwego rw’Umuvunyi nukubera ko kibabangamiye, ikibazo kimaze imyaka 26 kandi inzego zishinzwe kugikemura zirahari habuze iki ?”.

Depite Henriette Mukabikino, we yavuze ko ari uburangare. Ati“Iki kibazo kirababaje wagirango Uturere twa Huye na Nyaruguru ni mu bihugu bibiri bitandukanye ku buryo byasabaga ‘diplomacy’ kugirango iki kibazo gikemuke[…]habuzemo imikorere n’imikoranira habuzemo kwita ku bantu tuvuze ko ikibazo kirimo uburangare ntabwo twaba tubeshye nk’Inteko ishinga amategeko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yabwiye abadepite ko hari ibyo bagerageje gukora, ariko yemera ko habayemo kudakorana neza dore ko inama inzego zirebwa niki kibazo ziheruka gukorana inama n’aba baturage mu 2014.

 

Ati “Muri biriya bihe dutangira gukemura kiriya kibazo, abantu bari bakeneye ubufasha muri Nyaruguru icyo gihe bari 55 twemeranya ko  bazaza tukabafasha icyo gihe hari mu 2013, abaje icyo gihe ngo tubafashe ni 35 muri bo batatu barongeye basubira Huye nubwo twari twamaze kububakira[…]nkuko mwabivuze habayeho kudakorana neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bamwe muri aba baturage batuye mu mirenge ya Tumba, Mukura, mbazi, Ngoma na Mbazi.

Ati “Natwe turabyemera ko habayeho gutinda. Mu 2014 imiryango yabaruwe yageraga ku 198, icyagiye gikorwa muri icyo gihe ni gitoya cyane[….] turemera ko kuva icyo gihe kugeza ubu habayeho uburangare.”

Umuyobozi wa FARG, Ruberangeyo Theophile, yavuze ko abakeneye ubufasha kugeza ubu bamwe muri bo bageze mu zabukura bakaba bakeneye kuvurwa, abakeneye inkunga y’ingoboka bo ngo bashobora kuyibona, ariko abakeneye kubakirwa bizakorwa ku ngengo y’imari ya 2020-2021.

Abadepite bakaba basabye Ubuyobozi bw’Akarere kaHuye na Nyaruguru gucyemura ikibazo cy’aba baturage mu gihe cyitarenze ukwezi kumwe.

Iriba News

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

U Rwanda ntirwanyuzwe n’impamvu zatanzwe n’ u Bwongereza ku gukumira abagenzi baruvamo

Ndahiriwe Jean Bosco

Min. Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda kudaceceka imbere y’abasebya Igihugu n’ubuyobozi bwacyo

Emma-Marie

Umwana wa Kabuga uba mu Bwongereza yatumye se afatwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar