Tariki ya kabiri Ugushyingo 2024, Umuryango w’Abadiaconesse Abaja ba Kristo wijihije isabukuru y’imyaka 40 umaze ushinzwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bushimira uyu muryango uruhare wagize mu iterambere ry’abaturage.
Abaja ba Kristo ni umuryango ugizwe n’ababikira b’Itorero rya EPR (Église Presbytérienne au Rwanda) ukaba warashinzwe mu mwaka w’1984,utangiranye n’abakobwa icyenda.
Uretse imirimo y’ivugabutumwa bakora, Abaja ba Kristo bakora n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Abadiaconesse Abaja ba Kristo, Sr Niyonsenga Marie Louise.
Yaravuze ati: “Ntabwo dukora imirimo ishingiye ku iyobokamana gusa kuko dukora n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage kugirango bagire imibereho myiza. Muri ibyo bikorwa harimo ibirebana n’uburezi, aho dufite ishuri ry’incuke ndetse n’amashuri abanza ryitwa Indatwa ry’amashuri rigamije gufasha abana kugira ubumenyi bufite ireme.”
Yakomeje ati: “Dufasha abahinzi n’aborozi kandi tubaha amahugurwa abafasha guhinga no korora kinyamwuga kubera uruhare bigira mu gufasha abaturage mu mibereho myiza yabo.Tunafasha kandi abaturage tubashishikariza kwizigamira mu bigo by’imari mu rwego rwo kubashishikariza gukoresha imari yabo neza.”
Sr Niyonsenga yakomeje avuga ko batangiye no kubaka ikigo kizajya cyita kubafite ibibazo byo mu mutwe ndetse n’abageze mu zabukuru.
Mukeshimana Immaculee ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Rubengera uvuga ko Abaja ba Kristo bamufashije kwiteza imbere binyuze mu matsinda.
Yaravuze ati: “Badufashije kwibumbira mu matsinda batwigisha gukora imishinga ibyara inyungu. Mu minsi ishize banaduteye inkunga y’amafaranga yo kudufasha gushyira mu bikorwa imishinga yacu, ubu natangiye gukora ubucuruzi buciriritse mbikesha iyo nkunga.”
Uwitwa Jomo Faustin nawe ni umwe mu bamaze kwiteza imbere babikesha uyu muryango. Yaravuze Ati “Baduhuguye kubirebana n’ubuhinzi bw’urutoki bituma ndeka guhinga urutoki rutabyara umusaruro ubu mfite urutoki rw’insina za fiya ruhinze ku buso burenga hegitari imwe buri cyumweru ndukuramo amafaranga arenga 30,000 FRW.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yashimye ibikorwa by’Abaja ba Kristo, avuga ko bifatiye runini abaturage mu iterambere.
Yaravuze ati: “Ibikorwa birivugira uyu muryango ugira uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage.Turabashimira amahugurwa muha abahinzi bagahinga kijyambere bityo bikabafasha no kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana ndetse n’igwingira. Ikindi mufasha akarere mu burezi bw’abana aho mufite ishuri ry’intangarugero rya Indatwa riha uburezi buboneye abana bacu kandi bakigira mu mashuri meza ajyanye n’igihe.”
Uyu muyobozi yakomeje ashimira uyu muryango uruhare wagize mu gufasha abana b’imfubyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu muhango Sr Mukarurangwa Berte umaze imyaka 40 mu Baja ba Kristo na sr Rusine Esperence wijihije isabukuru y’imyaka 25 barashimwe.
Yanditswe na Gahonga Jean Claude