Image default
Iyobokamana

Covid-19 : Papa Francis yagabanyije imishahara y’abihaye Imana

Papa Francis yategetse ko aba-Kardinali n’abandi bihayimana imishahara yabo igabanywa mu gihe Vatican ihanganye n’ubukungu bwifashe nabi kubera iki cyorezo.

Aba-Kardinali imishahara yabo izagabanywaho 10% guhera mu kwezi kwa kane, nk’uko Vatican ibivuga.

Bikekwa ko ubusanzwe babona hejuru ya €5,000 (ni asaga miliyoni 5.7 FRw) ku kwezi kandi kenshi bakaba mu macumbi bafashwa kwishyura.

Uyu mwaka Vatican iteganya kuzabura miliyoni €50. Ibyo yinjizaga byazahajwe cyane n’ifungwa ry’inzu ndangamurage n’ibindi bikurura abakerarugendo kubera iki cyorezo.

Mbere, Papa Francis yatangaje ko adashaka kwirukana abakozi muri ibi bihe ubukungu bumeze nabi.

Mu ibaruwa yanditse mu gitaliyani yo ku wa gatatu, Vatican yamenyesheje itegeko rigabanya imishahara guhera tariki 01 z’ukwezi kwa kane.

Abapadiri n’abandi bakozi bahoraho imishahara yabo izagabanywaho hagati ya 3% na 8%, na gahunda ziba ziteganyijwe zo kuzamura imishahara zirahagaritswe kugeza mu kwa gatatu 2023.

Iyo baruwa ivuga ko “uyu munsi guteganya ubukungu bw’ahazaza, mu byemezo bisaba harimo gufata imyanzuro ireba imishahara y’abakozi”.

Isobanura kandi ko ibyo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 “cyagize ingaruka ku hakomoka imari ya ‘Holy See’ na Leta ya Vatican”.

Holy See ni urwego rw’ubutegetsi bwa Kiliziya Gatolika ya Roma.

Iyi baruwa ivuga kandi ko iryo gabanya riri gukorwa “mu ntego yo kurengera imirimo ihari”.

Abanyamakuru i Vatican bavuga ko iyo ari imirimo y’abakozi badahoraho Papa ari kugerageza kurengera.

Aba-Kardinali benshi bakorera i Vatican baba i Roma muri za ‘apartments’ bafashwa kwishyura. Abapadiri n’ababikira benshi bakora i Vatican bo baba mu nzu z’imiryango ya Kiliziya bikabarinda ikindi ikiguzi.

Ku rundi ruhande, abakozi badahoraho ba Vatican nk’abapolisi, abakora isuku, n’abandi, baba i Roma bakagorwa n’ubuzima buhenze bwaho.

Papa Francis atura igitambo cya Misa muri Basilika ya Mutagatifu Petero kuwa 14 - 03 - 2021

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umuvugizi wa Vatican avuga ko benshi muri bene abo bakozi batazagerwaho n’iri gabanuka.

Ahantu hagendwa cyane n’abakerarugendo kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero no ku nzu ndangamurage za Vatican harafunzwe cyangwa hafungurwa igice mu gihe kinini umwaka ushize kubera iki cyorezo.

Vatican yari yizeye kongera gufungura inzu ndangamurage muri uku kwezi ariko amategeko mashya ya ‘guma mu rugo’ asobanuye ko bakomeza kuzifunga.

Ibyo Vatican yinjiza biteganyijwe ko bizagabanukaho 30% muri uyu mwaka uhereye mu 2020.

Umwaka ushize, Papa yasohoye itegeko rishya ryo gukorera mu mucyo mu bikorwa by’imari ya Vatican. Hari nyuma y’ibyavuzwe by’inyerezwa ry’umutungo wa banki ya Vatican no kuwucunga nabi.

Related posts

Papa Francis agiye gusura Repubulika ya demokarasi ya Congo

Emma-Marie

Israel Mbonyi avuze ikintu gikomeye ku madini

Emma-marie

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Papa Francis adashyigikiye abatinganyi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar