Image default
Amakuru Politike

Covid-19: RCA yasabye abakozi bayo guhangana n’ingaruka mu buryo budasanzwe.

Kuri uyu munsi w’umurimo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative yifurije umunsi mwiza w’umurimo bakamenya guhangana n’ingaruka za Covid-19 mu buryo budasanzwe

Kuri uyu munsi mukuru w’Umurimo, abayobozi ba RCA nanjye ubwanjye, twishimiye kubifuriza mwese n’imiryango yanyu Umunsi mwiza w’Umurimo, umunsi uhuriranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID 19.

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, yavuze ko bari basanzwe bizihiza uyu munsi bakishimira umusaruro bagezeho, ubu bikaba bikaba bidashoboka bitamubuza kwifuriza abo bakorana umunsi mwiza.

Yagize ati “Ntabwo byambuza kubashimira mwese ubwitange no gukunda umurimo byabaranze kuva twatangira umwaka w’Umurimo 2019-2020 urimo ugana ku musozo. Iki cyorezo cya COVID-19 cyaje tugeze mu gihembwe cya III, kandi kugeza icyo gihe, ibipimo byose byagaragazaga ko umusaruro wa RCA wifashe neza cyane.”

“Imihigo twari twiyemeje kuzageraho mu mpera za 2019-2020, twari tumaze kuyesa ku kigero cya 70.54 %”

Mu byo yatunze urutoki bigaragaza ko imusaruro muri RCA wari wifashe neza harimo ibijyanye no kugenzura amakoperative (inspections&Audits), gukemura impaka no gutanga ubuzima gatozi, imibare y’amahugurwa haba kuri Koperative zisanzwe na SACCOs ngo byari biri mu nzira nziza, kumenyakanisha Politiki y’amakoperative kimwe n’ibikorwa by’ikigo nabyo ngo byari biri ku rwego rushimishije.

Prof. Harelimana Jean Bosco, umuyobozi wa RCA

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Nkuko rero mwabibonye, iyi COVID-19 yaraje ikoma mu nkokora umuvuduko mwiza twari tugezeho. By’umwihariko yashegeshe cyane ibikorwa byo mu gihembwe cya IV kandi nkuko bigaragaza bishobora kutugiraho ingaruka no mu bihe biri imbere.”

“Buri wese arimo aribaza ngo ese iyi ‘crisis situation’ turimo izagera aho irangire? njye mfite ikizere ko izagera aho ikarangira, maze muri RCA ibintu bigasubira vuba mu buryo, ariko bizadusaba gukora ikintu kimwe gikomeye: Kumenya kwakira ibi bihe bibi bidasanzwe bya COVID-19, tukabihinduramo ibihe byiza byo guhangana n’ingaruka za COVID mu buryo budasanzwe.”

Prof. Harelimana yakomeje avuga ko hari isomo rikomeye bavanye muri izi mpinduka zatewe n’icyorezo cya COVID 19 crisis, muri izo mpinduka yavuzemo nk’ibijyanye no gukoresha ‘IT- technologies’ no kwizigamira ngo basanze ari ngombwa cyane.

Ati “Gukoresha izo ‘technologies’ bizatuma abanyamuryango ba Koperative bagira ubumenyi butuma koko koperative bumva ko ari iyabo kandi ko igomba gukora mu nyunzu zabo, ibi bizafasha koko Koperative gukora zunguka zungura abazikoreramo kimwe n’abanyamuryango”.

Uyu muyobozi akaba yasoje ubutumwa bwe, asaba abakozi ba RCA gukenyera bagakomeza ngo kuko imihigo ikomeje kandi ikomeye. Muri ibi bihe ngo ni ibihe bagiye gusabwa kwitanga kurushaho no gukorana imbaraga mu ingufu zikubye kabiri.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Facebook irizeza internet ihendutse muri Africa

Emma-marie

ARCT-RUHUKA Gives COVID-19 Relief Support to the Most Affected Families

Emma-marie

Perezida Kagame yashyize akadomo ku kibazo cya camera zashyizwe ahari ibyapa by’umuvuduko wa 40Km/h

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar