Image default
Ubukungu

Covid-19: Ihurizo ry’ubuzima kuri bamwe mu bakoraga muri  Hotel na Restaurent

Bamwe mu bakozi bakoraga mu mahotel na Restaurent zitandukanye baravuga ko ubuzima bwatangiye kubabera ihurizo dore ko benshi muri bo amasezerano yabo y’akazi yahagaritswe Covid-19 ikigera mu Rwanda.

Turi mu mpera z’ukwezi, igihe abakozi bakorera umushahara akanyamuneza kaba ari kose biteguye guhembwa. Ibintu ariko bisa n’ibyahinduye isura kubera icyorezo cya Covid-19 kuko hari bamwe mu bakozi aya matariki ageze baririra mu myotsi kubera ko akazi bakoraga kahagaze, mu gihe hari n’ abandi umushahara wagiye ugabanywa.

Nyuma y’ingamba nshya Guverinoma y’u Rwanda yafashe zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus tariki ya 21 Werurwe 2020, bamwe mu bakozi bakoraga muri za ‘Hotel’ na ‘Restaurent’  bahise bahabwa amabaruwa abahagarika mu kazi nta nteguza cyangwa imperekeza bahawe.

Mu baganiriye na Iribanews  harimo abahagaritswe mu kazi ku ikubitiro, bavuga ko ubuzima bwatangiye kubabera ihurizo dore ko harimo n’abari bamaze amezi arenga abiri badahembwa.

Abakoraga mu mahotel n’ama Restaurentyahagaritse imirimo bararirira mu myotsi

Umwe mu bahoze bakora muri Galaxy Hotel mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Iriba News ati “Inzara imeze nabi. Muri macye twatangiye guhura n’ihurizo rikomeye ry’ubuzima. Ukwezi ni kwinshi umuntu adakora kandi akenera kurya.”

Undi wahoze akorera Hotel Okapi mu Mujyi wa Kigali nawe ati “Guma mu Rugo iramutse imaze ukundi kwezi sinzi ko nabasha kubona n’ifu y’igikoma ngo ntekere abana! Baduhagaritse mu kazi bitunguranye ku buryo umuntu atari yarazigamye ibyo azarya muri iki gihe cyose adakora.”

Mu bo twaganiriye kandi harimo n’abakoraga muri Restaurent mu zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko bari bamaze ukwezi kurenze kumwe badahembwa.

Umwali Diane (izina twarihinduye ku busabe bwe) utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo ni umwe muri bo. Ati “ Nakoraga muri (…)  twari tumaze amezi abiri tudahembwa sinzi ibibazo boss yarafite. Ubu ntunzwe n’ibiryo Leta iha abadafite ibyo kurya. Iyo byashize nawe urabyumva nukwicwa n’inzara.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli mu Rwanda, Barakabuye Nsengiyumva, kuwa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020 yabwiye itangazamakuru ko amwe mu mahoteli yahagaritse abakozi mu rwego rwo kugabanya ibihombo no kwishyura imishahara itishyuye kuri abo bahagaritswe.

Yatangaje kandi Urwego rw’amahoteli yo mu Rwanda rwagize igihombo cy’asaga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda kuva muri Gashyantare 2020 kubera icyorezo cya coronavirus.

Umurerwa Emma-Marie

emma@iriba.com

 

 

Related posts

Rusizi: Haravugwa abacuruzi bimukiye i Bukavu “bahunga imisoro ihanitse”

Emma-Marie

2019-2020: “Umutungo wa Leta wanyerejwe waragabanutseho, ariko haracyarimo ikibazo” 

Emma-Marie

Imihindagurikire y’ikirere yatunzwe urutoki nk’imwe mu mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar