Image default
Ubukungu

Rusizi: Haravugwa abacuruzi bimukiye i Bukavu “bahunga imisoro ihanitse”

Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Rusizi bimuriye ibikorwa byabo by’ubucuruzi i Bukavu muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo bikavugwa ko bahunze imisoro ihanitse.

Nta mubare mpamo uzwi w’aba bacuruzi bimuye ubucuruzi bwabo babujyana i Bukavu, gusa uramutse urebye  imiryango y’inzu zakorerwagamo ubucuruzi ikinze bihita biguha ishusho y’uko iki kibazo giteye.

Bamwe mu bacuruzi basigaye baganiriye na TV1 bemeza ko bagenzi babo bahunze imisoro ihanitse n’andi mafaranga basabwa ya hato na hato nyamara bo batabasha kuyinjiza.

Hari uwavuze ati “Abacuruzi benshi bari kuva mu mujyi wa Rusizi bakajya gucururiza i Bukavu, uyu mujyi uraza gusigara ari uwo guturwamo gusa mu gihe Leta iri gushyiramo imbaraga nyinshi yubaka imihanda yubaka ibikorwa remezo ngo abantu bacuruze.”

Imwe mu miryango yakorerwagamo ubucuruzi irafunze, abayikoreragamo bagiye gukorera i Bukavu

“Urabona amasoko arimo gusigara nta bacuruzi bayarimo, abacuruzi bakagombye kuyakoreramo bari kwigendera navuga ko bifitanye isano n’amafaranga abantu bagenda bacibwa adasobanutse.”

Undi ati “Hari ikibazo kuko bazamura imisoro[…]umusoro niwo uri gutuma bajya muri congo kubera ko ariho babona nta musoro mwinshi babaka.”

Hari n’uwavuze ati “Kubera imisoro babonaga bari guhomba kuko niba uvuye hano kuri duwane, aya masoko y’akarere nta bantu barimo bagabanyije imisoro abantu bakongera bakisanga iwabo.”

Abafite amazu akorerarwamo ubucuruzi byabagizeho ingaruka

Abacuruzi bagifunguye imiryango bo muri Rusizi ya mbere bavuga ko nabo kuza gucuruza ari amaburakingi ngo kuko nta bakiriya babona.

Hari uwagize “Turahangayitse nukuri twarahangayitse.”

Uburemere bw’iki kibazo bunagaragazwa na bamwe mu bafite amasoko n’amazu manini yakorerwagamo ubucuruzi bavuga ko nabo igihombo cyabagezeho.

Umwe muri bo ati “Twari dufite imiryango hafi 120 ikoreramo abantu ingana na 58% ariko ubu ni imiryango itarenze 68 bivuze ko byamanutse bigera kuri 33%[…] Hari bamwe mu bacuruzi baba baragiye gucururiza ahandi nko muri congo rimwe na rimwe ugasanga ubucuruzi bwabo babwimuriye iriya hakurya.”

Meya ntiyemera ko umusoro uhanitse ariwo nyirabayazana

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephreim, avuga ko ikibazo cy’abacuruzi bo mu Rwanda bimuriye ubucuruzi bwabo muri Congo nabo nk’ubuyobozi bamaze kukibona, ariko ntiyemeranya n’abavuga ko byatewe no guhunga imisoro ihanitse.

Yagize ati “Mu bihe byashize ibwo leta yongezaga imisoro ya caguwa hari abantu bahisemo kujya gukorera business yabo muri congo, birumvikana buriya iyo umucuruzi yakoreraga ubucuruzi hano akimuka akajya gushyira business ahandi ni igihombo kiba kibaye cy’imisoro. Turebye ku musoro wa TVA tukareba ku musoro ku nyungu ndetse n’ipatante yakagombye kuba yishyura aho ngaho habonekamo igihombo[…] Ntabwo nahamya ko umusoro uri hejuru kuko nta mibare mfite y’uko muri Congo basora ahubwo iyo urebye ushobora gusanga muri Congo ariho basoresha menshi.”

Mbere ya Covid-19 ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza u Rwanda na Repuburika ya Demukarasi ya Congo hambukiraga abantu barenga ibihumbi 35 ku munsi, kuri ubu urwo rujya n’uruza rwaragabanutse biniyongeraho ko abacuruzi benshi bo muri Rusizi bamaze kwimura ibicuruzwa byabo babijyana muri Congo.

Abacuruzi ndetse na bamwe muri ba rwiyemezamirimo bifuza ko Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano yakurikirana iki kibazo mu maguru mashya dore ko Rusizi ari umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali Bakifuza ko yakomeza kuba umujyi mpuzamahanga w’ubucuruzi.

SRC:TV1

 

Related posts

Imboga n’imbuto byo mu Rwanda ku isoko rya UAE  

Emma-marie

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wariyongereye

Emma-Marie

Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2%

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar