Image default
Ubukungu

Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2%

Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2%bingana na miliyoni 1294.85 z’amadolari, ku rundi ruhande agaciro (value) k’ibyoherezwayo ko kazamutse ku gipimo cya 15.1%: nk’agaciro ka zahabu yonyine kageze ku gipimo cya 754.6%.

BNR isobanura ko mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kubera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, cyokora biteganijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6.3% mu gihembwe cya 3.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya covid 19, ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 byari ku gipimo cya 44.9% ugereranije n’igipimo byariho mu mwaka wa 2018/2019. Muri rusange ingano (volume) y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2% bingana na miliyoni 1294.85 z’amadolari, ku rundi ruhande agaciro (value) k’ibyoherezwayo ko kazamutse ku gipimo cya 15.1%: nk’agaciro ka zahabu yonyine kageze ku gipimo cya 754.6%.

Iri hungabana ry’ubukungu ryatewe ahanini n’ngaruka za COVID19 yibasiye isi. Gusa abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’urwego rwa 2 mu kwinjiza amafaranga akomoka mu byoherezwa hanze, bavuga ko mu minsi yashize ibiciro byayo byaguye cyokora bakaba bizera ko bizazamuka kubera ifungurwa ry’amasoko.

Nubwo urwego rw’inganda na service zimwe na zimwe zakomeje imirimo; Perezida w’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda Jean Malik Kalima asobanura kongera kuzahuka k’ubukungu bishoboka kubera gukomorera service zimwe na zimwe.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari kigaragaza ko ubukungu bw’isi buzazamuka ku mpuzandengo ya 4.4 mu gihembwe cya kane cya 2020 ugereranije na 4.9% bwahungabanyeho kugeza muri kamena 2020. Gusa hari impungenge ko iri hungabana ry’ubukungu bw’isi rizagera ku gipimo cya 5.2% kubera gahunga ya guma mu rugo ibihugu bimwe bishobora gusubiramo ndetse bimwe by’i Burayi byamaze kuyisubiramo.

RBA ivuga ko umuyobozi w’urwego rushinzwe guteza imbere mining, petrole na Gaz , Francis Gatare avuga ko n’ubwo icyorezo cya coronavirus kigihari ngo umusaruo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ugomba kubona kugirango igihugu kigere ku ntego cyihaye.

Umwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2019/2020, u Rwanda rwinjije miliyoni sizaga gato 380 z’amadolari aturutse mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’gaciro: intego akaba ari uko mu mwaka wa 2024 amafranga yinjizwa n’uru rwego azaba agera kuri miliyoni 800 z’amadolari.

Ariko kandi Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ubukungu bw’isi n’ubw’u Rwanda bugenda buzahuka n’ubwo ngo bushobora kongera guhungabana igihe habaho kongera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe kubera gahunda ya guma mu rugo.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Emma-marie

Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda bikomeje kuzamuka

Emma-Marie

Covid-19 yabaye isomo ryiza ryo kwigisha abantu kuzigama – Prof. Harelimana Jean Bosco

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar