Image default
Utuntu n'utundi

Kigali: Batewe impungenge n’ikibuno bambara kigahengama

Bamwe mu b’igitsinagore bambara ikibuno (fake bums)bavuga ko batewe impungenge n’uko hari icyo bambara kigahengama ndetse ngo hari n’ikimeswa rimwe kigashonga nk’isabune.

Uko iterambere rigenda ryiyongera hagenda haduka ibishya mu myambarire ndetse n’imirimbo bitari bisanzwe.  Muri ibyo bishya byadutse harimo n’ikibuno cy’igikorano gihindura imiterere y’icyambaye waba udasanzwe umuzi ukaba wagirango niko ateye.

Aki kibuno gikoze mu buryo butandukanye’taille’ bitewe n’icyo umuntu yifuza kiboneka hirya no hino mu maduka acuruza imyenda mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandukanye yo mu Rwanda, hari bamwe mu bagore/kobwa bavuga ko hari icyo bambara kigahengama bigatuma ubwiza bashakaga buhinduka inenge mu maso y’ababareba.

Asabwe Diane(iri zina twarihinduye) wo mu Karere ka Nyarugenge ni umwe mu bakobwa baganiriye na Iriba News. Yagize Ati “Nagombaga kwambarira inshuti yanjye mu bukwe noneho adusaba ko twese abazamwambarira tugura ikibuno kugirango tuzabe duteye kimwe. Ikibuno narakiguze ariko nababajwe nuko maze kucyambara uko natambukaga cyahengamaga ukaba wagirango mfite ubumuga bw’ingingo”.

Nyiramajyambere Anna(izina twarihinduye) wo mu Karere ka Kicukiro nawe ati “Iyo nambaraga ipantalo nabonaga itambereye kubera ko mfite ikibuno gito noneho abakobwa dukorana bangira inama yo kugura ikibuno[…]naracyambaraga nkabona ni byiza cyane[…]ngikuyemo nkimeshe gihita gishonga nk’isabune nongeye kucyambara nkabona abantu bose baranyitegerezaaaa”.

Hari abavuga ko bambara iki kibuno kigahengama

‘Ndabagaya cyane’

Umukecuru Musaniwabo Agathe wo mu Karere ka Muhanga, agaya cyane abakobwa/gore bambara ikibuno, akabashinja guhinyuza. Ati “Njya mbabona cyahengamye abandi nkabona bagenda nk’abambaye imbindo ‘pampers’ ibi bintu ni amahano kuki bahinyuza Imana yabaremye bagiye banyurwa nuko bateye?”.

Umunyamakuru Aisha Rutayisire Bonaventure, umuyobozi w’ishami ry’amakuru kuri Voice of Africa yagize ati “Ndabagaya cyane[…]Uko uri, uko waremwe n’Imana Rurema ubihaye agaciro n’isi n’abakureba barakaguha rwose!”.

‘Umwambaro wose iyo uwufashe nabi urangirika’

Bamwe mu bacuruza ikibuno bambara mu maduka atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko iyo utagifashe neza cyangirika.

Safia Uwamwezi yagize ati “Umwambaro wose iyo uwufashe nabi urangirika. Nukibika wakigeretseho ibintu biremereye, ukakimesa ukagikamura birumvikana ko kizangirika kuko gikoze mu ipamba”.

Yakomeje agira inama abambara ikibuno baguze kujya birinda kukimeshesha amazi n’isabune ndetse no kugikamura, ahubwo ngo bakajya kukimeshesha mu nzu zabugenewe  ‘Dry cleaner’ cyangwa bakirinda kukimesa ahubwo bakacyanika mu muyaga nyuma y’igihe runaka bakagisumbuza ikindi.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo

Emma-Marie

Urukundo rw’agahararo

Emma-Marie

Menya impamvu hari  ‘Abasura’ bari gutera akabariro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar