Image default
Amakuru

Pro-Femmes Twese Hamwe yafashije abagize umuryango kumenya ko ‘Buri jwi rifite agaciro’

Ibinyujije mu Mushinga yise ‘Buri jwei rifite agaciro’ Impuzamiryango PRO-Femmes Twese hamwe yafashije abagize umuryango(umugabo, umugore) guha agaciro igitekerezo cya buri wese banasobanurirwa amoko y’ihohoterwa basabwa kuryirinda.

Bamwe mu bagore bavuga ko batinyaga gutanga ibitekerezo ndetse no kugera ahari abantu benshi bikabagora kubera kwitinya, kuri ubu ariko iyi myumvire yarahindutse nyuma yo guhugurwa na Pro-Femmes Twese hamwe binyuze mu mushinga ‘Buri jwi rifite agaciro’ umaze imyaka itanu.

Ibi bakaba babigarutseho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gusoza uyu mushinga.

Izere Mugeni Vedastine ni umwe mu bagore bafashijwe n’uyu mushinga, wo mu Karere ka Gisagara yagize ati  “Uyu mushinga wadufashije gutinyuka[ …]narahindutse mu buryo bw’imyumvire ku buryo ubu nanjye nshobora gutanga ibitekerezo mu ruhame ndetse no mu buyobozi. Ibi kandi byanafashije umuryango wanjye kuko ubu njye n’umutware wanjye buri wese abasha kumva igitekerezo cya mugenzi we”.

Umuyobozi wa Pro -Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc

Bigirimana Innocent wo mu Murenge wa kibangu mu karere ka Muhanga, nawe ahamya ko amahugurwa yahawe yatumye imyumvire ye ihinduka.

Yagize ati “Maze kumva ko buri jwi rifite agaciro nabonye ko igitekerezi cyangwa ikifuzo umugore azajya atanga mu rugo nacyo kigomba guhabwa agaciro kuko twabonye ko byose bizamura umuryango[…]ni byiza cyane kuko umugore n’umugabo bose bahuriza hamwe urugo rugatera imbere”.

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yavuze ko uyu mushinga wazanye impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Twakoraga amahugurwa tugirango tububakire ubushobozi[…]abagabo nabo bagendaga bitabira inama twagendaga dukora n’amahugurwa dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari ingo nyinshi bagaragaje ko zahindutse”.

N’ubwo uyu mushinga byagaragaye ko wazanye impinduka mu muryango nyarwanda, Kanakuze yakomeje avuga ko nta byera ngo de kuko hari ibigikeneye gushyirwamo imbaraga. Ati “Kugirango umugore yumve ko ijwi rye rikenewe kandi agomba gutanga ibitekerezo kizashingirwaho mu igenamigambi kandi n’ umugabo abyumve biracyari kure cyane”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubushakashatsi bwakozwe busoza uyu mushinga bwagaragaje ko mu byo uyu mushinga wagezeho harimo gufasha abagore kwitinyuka bagatanga ibitekerezo kandi bikitabwaho mu igenamigambi no mu ingengo y’imari.

Uyu mushinga wiswe ‘Buri jwi rifite agaciro’ wateguwe n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ifatanyije na CARE International Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhohandi  (Netherland Ministry of Foreign Affairs).

Evangeline Nza

 

 

Related posts

Hari ibihugu byaciye umunsi wa St Valentin ahandi wizihirizwa mu rwihisho

Emma-Marie

Mu minsi iri imbere bizashoboka gukoresha Whatsapp udafite telephone

Emma-Marie

Bugesera: Abana bafite ikibazo cy’imirire bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar