Image default
Amakuru

Leta yahagurukiye ikibazo cy’abasore basaba abakobwa amafaranga ngo babarongore

Abaturage bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi baramagana ingeso mbi yadutse muri bamwe mu basore bo muri uyu Murenge basaba abakobwa  kubaha amafaranga kugira ngo babarongore. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango itangaza ko yahagurukiye iki kibazo ku buryo yizeye ko kizacika vuba.

Umuhungu agira atya ngo akegera umukobwa umwe cyangwa benshi akamubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazanibanira akaramata. Cyakora amusaba kubanza kumuha amafaranga yo kugira ibyo ashyira ku murongo,bitaba ibyo ntabe akimurongoye.

Ni ikibazo abaturage bavuga ko kiri mu bikenesha bamwe, cyane cyane ab’amikoro make kubera ko ngo akenshi ayo mafaranga abakobwa bayasaba ababyeyi babo.

RBA yatangaje ko abasore n’abakobwa ntibashatse kugira icyo bavuga kuri iyi ngeso. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Mushimiyimana Janvier avuga ko abakunze gukora ibi akenshi ari abatekamitwe.

Abo muri sosiyete civile bo basanga hakwiye ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo kugira ngo n’igisubizo cyacyo kizabe kirambye.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Ingabire Assumpta wahagurukijwe n’iki kibazo akaza kubiganiraho n’abaturage b’i Nkungu, atangaza ko kigiye guhagurukirwa mu buryo budasanzwe.

Iyi ngeso yatangiriye mu Mirenge imwe yo muri Nyamasheke, bikavugwa ko yakopewe mu baturanyi babo bo ku Ijwi, ubu ikaba igenda ikwira no mu Mirenge imwe n’imwe yo muri Rusizi.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

How To Sneak More Fruits Into Your Diet

Emma-marie

U Bushinwa bugiye kwigira kuri Afurika uko benga urwagwa

Emma-marie

COVID-19: Perezida Kagame yasubije abibaza ko  “$1 M” yahaye AU yagombaga kugabanywa abanyarwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar