Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yafashe Umulisa Josiane w’imyaka 25. Abapolisi bamufashe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo, bamufashe yambaye umwambaro w’ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n’udupfunyika 1000 tw’urumogi.
Yagize ati “Ubundi Umulisa akomoka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ninaho avuga ko uwamutumye urwo rumogi atuye. Avuga ko ariho yavuye aza kuvana urumogi mu Karere ka Rubavu, aje kuruhabwa n’undi muntu adashaka gusobanura. Yari yiyoberanyije nk’umunyeshuri nyamara amaze gufatwa twasanze nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umunyeshuri ndetse n’ibye bwite ntabyo afite.”
Ati “Umumotari wo muri Busasamana yatanze amakuru nyuma yo gutegwa n’uriya mukobwa ariko yamureba akabona afite ubwoba. Umumotari yahise ashaka uko abimenyesha abapolisi nabo batega iyo moto, ibagezeho barayihagarika basaka uwo mukobwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umumotari watanze amakuru, aboneraho gushimira abamotari uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha.
CIP Karekezi yakanguriye abantu kureka ibyaha ariko cyane cyane kureka ibiyobyabwenge kuko amayeri yose barimo gukoresha agenda atahurwa. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora bakiteza imbere kuko ibiyobyabwenge ntacyo bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa ndetse bagahomba ibyo baba babishoyemo.