Twese tugira uburyo twumvamo kandi twasobanuramo urukundo, ariko se mu by’ukuri ni iki kiba kirimo kuba mu bwonko bwacu iyo dukunze?
Kandi ni gute tumenya gutandukanya urukundo nyarwo no kwimara ipfa ry’imibonano mpuzabitsina?
Urukundo ni iki?
Hari ubushakashatsi bwa gihanga ku buvuzi bwo mu mutwe bwakozwe ku bufatanye na Open University.
Helem E Fisher wo muri Rutgers University avuga ko hari ibintu bitatu biranga urukundo nyarwo ku wundi muntu.
Kenshi habanza ipfa ariko si buri gihe.
Ku bantu bamwe batajya bifuza imibonano mpuzabitsina, ibyo bishobora kutaba na busa.
Ariko ku bagira ubwo bushake, buva ku misemburo yitwa oestrogen na testosterone, ni icyo kibanza.
Iyo misemburo ihagurutsa ubushake bwacu bwo gukora kiriya gikorwa maze ikibatsi kikaka.
Bihita byumvikana mu mubiri, ariko mu by’ukuri ni ipfa ry’imibonano n’uwo muntu ukwinjiramo/akakwinjiramo ukamuha DNA yawe, ndetse bikaba byavamo undi muntu mufite ibyo muhuje mwembi.
Hatabayeho ipfa, byaba ari ugukabya kuvuga ko ubwoko bwa muntu bwakororoka.
Ikintu cya kabiri kiranga urukundo ni ugukururwa (attraction) iki kikava ku misemburo ihagurutswa n’ibyo ubwonko bubonye yitwa dopamine.
Iyo misemburo irekurwa n’ubwonko ukumva umerewe neza mu gihe urimo kureba umuntu cyangwa ikintu runaka.
Gukora/kureba ikintu, dopamine ikazamuka, wumva umeze neza rwose.
Amaherezo dopamine ituganisha ku kongera/gusubiramo icyo kintu. Niyo mpamvu gukururwa cyane bihinduka nko kubatwa (addiction) ku kubona cyangwa kuba hamwe n’undi muntu.
Hari abantu rwose bagenda bagahera muri urwo, bagahora bashakisha icyo dopamine yabo yitayeho cyane muri icyo gihe.
Icyo gihe umuntu aba yabaswe n’urukundo.
Dopamine nayo iragenda igakwiragira mu bice by’ubwonko bisanzwe bigenzura gutekereza no kwitwara mu buryo runaka.
Abantu kenshi baragenda bagahera mu ntekerezo zimeze nk’ukwezi kwa buki zishobora no kumara amezi 18 bitekerereza kuri uwo mukunzi wo mu mutwe.
Undi musemburo ugira uruhare mu gukururwa ni norepinephrine utuma umubiri noneho nawo ugira ibyo ukora kubera ibiri mu bwonko.
Ibyo ni nko kugira ibyuya mu ntoki, gutera cyane k’umutima, guhumeka insigane, kumva uruhubagane n’ikibatsi mu nda….
Iyo bimeze bityo, ibyo bihinduka nk’igihe umuntu aba yahuye n’ikibazo, ariko iki ni ikibazo cyiza, kuko ibyo byiyumvo tubihuza n’ibintu byiza, nko kureba, kumva cyangwa guhumurirwa n’uwo dukunda.
Ikintu cya gatatu ni ukwegerana no kubaka umubano.
Hano hari indi misemburo ibiri iba iri mukazi, oxytocin na vasopressin.
Oxytocin izwi kandi nk’umusemburo ‘wo gukorakora byo kugusha neza’ urekurwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa igihe imibiri ikoranyeho.
Ibi bizamura ibyiyumvo byo gutekana no kunezerwa, bigafasha cyane mu gukomeza umubano n’uwo muntu.
Mu bantu bamwe, ibintu bibi bahuye nabyo bakiri abana bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya oxytocin, bikabagora kugira ibihe nk’ibyo ari bakuru.
Ariko icyiza ni uko hariho ubuvuzi bwabugenewe bwongera kuremarema ubwonko maze bakabasha kubaka umubano mwiza.
Naho kuri vasopressin, uyu musemburo urekurwa ako kanya nyuma y’imibonano mpuzabitsina nawo ugatanga ibyiyumvo byo kunezerwa.
Uyu ushobora guhinduka ibisanzwe ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi, ariko ubusanzwe uhagurutsa imikorere itera kwifuza kugumana n’uwo muntu, kandi bikagenda neza uko igihe gishira urukundo rukavamo ikintu gikomeye kandi cyuzuye.
Ubushakashatsi bwerekanye ko ubugwaneza bugira uruhare rw’ingenzi muri ibi.
Wavuga ko umubano w’igihe kirekire ari umwitozo uhoraho w’ubugwaneza.
Urukundo narwo rugira uruhande rwijimye
Urukundo rukabije, n’imyifatire yo gufuha bikaze biterwa no guhindagurika kw’ibipimo by’umusemburo wa serotonin.
Ikindi kandi twese turabizi ko urukundo buri gihe rudahoraho, kandi ko iyo bigenze bityo bibabaza.
Gushenguka umutima ni ukuri ko bibaho. Bizwi nk’uburwayi bw’umutima, ndetse bushobora kwibeshywaho ko ari ‘heart attack’.
Ibyiyumvo bikurikira gutandukana kw’abakundana birekura ibinyabutabire ubusanzwe biburira ko hari ububabare bw’umubiri.
Bityo rero ubwonko bwacu busoma gutandukana nk’ikintu kibabaza cyane.
Ariko n’ubwo haba ako gahinda k’umutima, uburyohe, intekerezo, n’imigirire by’urukundo bituma abantu bakirugwamo bakagumamo buri munota buri munsi.
Kubera ko iyo iriya misemburo ya dopamine ikubise umuntu yumva ibinezaneza.
Ariko nanone biriya bintu bitatu bigengwa n’imisemburo y’ubwonko bwacu bitari muri icyo gikorwa hari igihe kiba ari icya mbere gusa cyo kwimara ipfa.
Rero nubwo bwose urukundo rudahora ari iroza (rose) igihe cyose, umutwe niwo ukomeza kuyobora umutima.
@BBC