Image default
Abantu Mu mahanga

Uganda: Tumukunde wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi yatawe muri yombi

Lieutenant General Henry Tumukunde wigezew kuba Minisitiri w’umutekano no kuyobora urwego rushinzwe ubutazi muri Uganda yaraye atawe muri yombi, ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi.

Tumukunde w’imyaka 61 yasezerewe mu ngabo. Yari aherutse gutangaza ko azahatana mu matora na Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986.

Mubyo ashijwa harimo icyaha cy’ubugambanyi no kuba aherutse kubwira abanyamakuru amagambo yo guhamagarira abantu kugumuka ku butegetsi, no guhamagarira abantu gutera Uganda.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byanditse ko uyu mugabo wabaye mu bashinzwe umutekano wa Museveni no muri politiki ye mu myaka 30 ishize ashobora kuba mu bashobora kumuhigika mu matora. Ishyaka NRM riri ku butegetsi ryamaganye ibyifuzo cya Tumukunde rivuga ko nta murongo uhamye wa politiki afite.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bo bakemanga ubushake bwe mu gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Uganda, kubera ibyo bamurega yakoze igihe yari ayoboye inzego z’ubutasi n’umutekano ku batari bashyigikiye Museveni.

Mu 2005, yanze ibyo kuvanaho manda zigenerwa umukuru w’igihugu byatumye Museveni yongera kwitoza, Tumukunde yafungiwe iwe igihe cy’imyaka. Yiyunze na Museveni mu 2015, yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant General asimbukishijwe irya Brigadier General, ahita asezererwa mu ngabo, mu 2016 yagizwe minisitiri w’umutekano. Uyu mwanya yawuvanyweho muri Werurwe  2018.

Bamwe bagiye batangaza ko bazahatana na Perezida Museveni mu matora azaba umwaka utaha wa 2021 barimo Kizza Besigye na Bobi Wine, bakomeje gushinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’ubugambanyi.

iribanews@gmail.com

Related posts

Uwishe umunyamakuru Shireen yamenyekanye

Emma-Marie

Vatican: Padiri wasambanyije umwana w’umuhungu yagejejwe imbere y’urukiko

Emma-marie

Rusizi: Abashoye FRW muri ‘pyramide’ bararira ayo kwarika

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar