Image default
Ubutabera

Rusizi: Abagabo bacyekwaho gutera abangavu inda batawe muri yombi, Busingye ati agapfa kaburiwe…

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo bo mu mirenge yose igize Akarereka Rusizi bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.

Kuri uyu wa gatanu, RIB ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo 40 bakekwaho gusambanya abana b’abangavu bakabatera inda mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi.

Ubutumwa RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, iravuga ko aba bose bafashwe ubu bafungiwe kuri station za RIB za Muganza, Nyakarenzo, Kamembe, Nyakabuye na Nkanka mu gihe dosiye zabo zirimo gukorwa kugirango zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kuburira abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese wishora mu byaha byo gusambanya no guhohotera abana mu buryo ubwo aribwo bwose

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yahise yandika ubutumwa kuri twitter bugira buti “Imvugo niyo ngiro, merci RIB. N’abatanga amakuru Imana ibahe umugisha. Gusambanya abana, kubatera inda ni ibyaha bikomeye. Guhangana nabyo ubutitsa (24/7) byaratangiye. Agapfa kaburiwe……”

 

Related posts

Inkiko za rubanda ziburanisha abakekwaho jenoside zikora zite(Cours d’Assises)

Emma-Marie

Munyemana ushinjwa uruhare muri Jenoside ati ‘Nanjye nari mfite ubwoba bwo kwicwa n’Interahamwe

Emma-Marie

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar