Image default
Amakuru

Demokarasi y’Amerika yashyizwe mu kaga-Perezida Joe Biden

Joe Biden yavuze ko “ugushaka kw’abaturage kwaganje” nyuma yuko intsinzi ye mu matora ya perezida yemejwe bidasubirwaho n’akanama k’intumwa zitora (electoral college).

Mu ijambo rye nyuma yo kwemezwa ko ari we watsinze amatora, yavuze ko demokarasi y’Amerika “yasunitswe, irageragezwa, inashyirwa mu kaga” nuko “igaragaza ko ikomeza umutsi, ari iy’ukuri kandi ikomeye”.

Yakomoje ku kuba Perezida Donald Trump yaragerageje kuburizamo ibyavuye mu matora, avuga ko “igihe kigeze cyo kubirengaho”.

Uko kwemezwa kwari kimwe mu bisabwa kugira ngo Bwana Biden yemererwe kurahirira imirimo mishya.

BBC yatangaje ko mu buryo Amerika itoramo perezida, mu by’ukuri abaturage iyo batoye baba bahisemo “abatora”, aba na bo bakemeza bidasubirwaho abakandida hashize ibyumweru amatora abaye.

Umudemokarate Joe Biden yatsinze amatora yo mu kwezi kwa 11 ku majwi 306 y’intumwa zitora, mu gihe umurepubulikani Donald Trump yagize amajwi 232 y’intumwa zitora.

Perezida Trump, utagaragaza ikimenyetso cyo kwemera ibi byemejwe ko ari byo byavuye mu matora, ntacyo yabivuzeho.

Nyuma gato yuko ibyo byavuye mu matora byari bimaze kwemezwa, yatangaje kuri Twitter ko umucamanza mukuru William Barr azava ku kazi mbere ya Noheli.

Ubusanzwe manda ya Bwana Barr yari kuzarangira ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere – umunsi na Bwana Trump azava ku butegetsi.

Bwana Barr yari aherutse kuvuga ko nta buriganya bwabayeho mu matora, nubwo Perezida Trump we ari ko avuga, nta gihamya atanga.

Avugira muri leta ya Delaware, Bwana Biden yashimagije “abagabo n’abagore basanzwe” banze guterwa ubwoba.

Aho, yakomozaga ku muhate wa Perezida Trump wo kujora no kuburizamo ibyavuye mu matora, akoresheje ibirego byaje guteshwa agaciro n’inkiko hose mu gihugu.

Yagize ati: “Ikibatsi cya demokarasi cyacanywe muri iki gihugu mu gihe kirekire gishize. Kandi turabizi ko nta kintu na kimwe niyo cyaba ari icyorezo cyangwa gukoresha nabi ububasha gishobora kuzimya icyo kibatsi”.

Bwana Biden yavuze ko igihe kigeze cyo “kubirengaho, nkuko twabikoze mu mateka yacu yose – kunga ubumwe, gukira [ibikomere]”.

Ni iki kigiye gukurikiraho?

Ibi byemejwe n’akanama k’intumwa zitora bizoherezwa i Washington DC bibarirwe mu nteko ishingamategeko iteraniye hamwe (abadepite n’abasenateri) ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere, iyobowe na Visi Perezida Mike Pence.

Ibyo bicazira inzira Joe Biden ngo arahizwe ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere nka Perezida wa 46 w’Amerika.

Mu kwezi gushize, Perezida Trump yavuze ko azava ku butegetsi mu kwezi kwa mbere niba Bwana Biden yemejwe n’akanama k’intumwa zitora ko ari we watsinze amatora.

Ariko, yakomeje kuvuga, nta gihamya atanga, ko habayeho uburiganya mu matora, ndetse nta kigaragaza neza ko azemera ko yatsinzwe amatora.

Related posts

Amb. Habineza Joseph yirukanywe mu kigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant’

Emma-marie

Rusizi: Hari abamaze imyaka isaga itanu bacana umuriro wa REG udashira muri mubazi

Emma-marie

Ikirunga Nyiragongo cyaba kigiye guteza ‘ibindi byago’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar