Image default
Mu mahanga

Tyler Perry: Umuherwe w’Umunyamerika wahaye Meghan na Harry icumbi ‘ku buntu’

Mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey, Harry n’umugore we Meghan bavuze ko – nyuma yo guhagarikirwa ubufasha n’umuryango w’ibwami hari umuherwe w’Umunyamerika Tyler Perry wabahaye inzu yo kubamo n’umutekano wabo i California mu mwaka ushize.

Tyler Perry ntabwo aratangaza ku mugaragaro icyatumye afasha Meghan na Harry.

Tyler Perry ni inde? Ni gute yabaye umuherwe?

Ni umugabo w’imyaka 51 uzwi cyane muri gukora za filimi, kuba umunyarwenya, umukinnyi wa cinema n’umwanditsi wazo.

Filimi ze n’ibiganiro kuri televiziyo byamuhaye izina rikomeye muri Amerika, cyane cyane mu birabura b’Abanyamerika.

Tyler Perry

Mu 2015, yubatse studio zo gutunganyirizamo film ku buso bwa hegitari 134 i Atlanta muri Georgia, afasha uwo mujyi guhinduka ahantu ho kujya gutunganyiriza filimi.

Umwaka ushize, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko yageze ku rutonde rw’abantu batunze za miliyari z’amadorari.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu mezi macye ashize yavuzweho cyane ubwo yatangazaga ko ageze “mu bihe bigoye”, atangaza ko yatandukanye n’umukunzi we Gelila Bekele, bari bamaranye igihe kirekire, banafitanye umwana we umwe.

Yanditse kuri Instagram ati: “Ku myaka 51, nta mukunzi ndibaza uko ejo hanjye hazaba hameze. Uko byamera kose ngiye kugendana n’Imana, mbe umubyeyi mwiza bishoboka, mpagarare nemye…”

Yongeraho ati: “Muri iyi si irimo umubabaro mwinshi, gerageza kumera neza!”

Ni gute yafashije Harry na Meghan?

Prince Harry na Meghan Markle mu ntangiriro y’umwaka ushize batangaje ko baretse imirimo yose n’amazina y’ibwami mu Bwongereza, ndetse bava mu ngoro y’umuryango w’ibwami bimukira muri Canada.

Bavuga ko babitewe n’uko bafatwaga n’abandi bamwe mu bagize uwo muryango ndetse n’uko bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza byabibasiraga.

Tyler Perry yabahaye aho kuba – bivugwa ko ari ku buntu – muri imwe mu nzu ze z’igitangaza muri Hollywood ndetse yakoresheje abashinzwe umutekano be ubwo aba bombi bavaga muri Canada, nk’uko Harry na Meghan babitangaje mu kiganiro bagiranye na Oprah.

Aba bombi, bavuga ko bafashe icyemezo cyo kuva muri Canada kuko inzu bari batuyemo kuri kimwe mu birwa byo muri Vancouver mu burengerazuba bwa Canada, yari imaze kumenywa n’abantu benshi.

Muri icyo kiganiro Meghan yagize ati: “Nta yindi gahunda twari dufite. Twari dukeneye inzu, na we [Tyler Perry] aduha n’umutekano we, rero byaduhaye ahantu ho guhumekera ngo turebe ikindi dukora.”

Harry yagize ati: “Ikibazo gikomeye twagize muri Canada, mu nzu y’undi muntu, nabwiwe ntunguwe ko umutekano bagiye kuwutuvanaho.

“Rero ako kanya byarangaragariye ndavuga nti; uzi n’ikindi, imipaka ishobora gufungwa, umutekano wacu ugiye kuvanwaho, ni inde uzi igihe ‘lockdown’ izamara’, isi yose izi aho turi, si byiza, ntihatekanye, twari ducyeneye kuhava.”

Harry na Meghan bavuga ko nyuma bafashe icyemezo cyo gutura muri California, bagura inzu ahitwa Montecito.

Related posts

Qatar: Uruhinja rwatawe ku kibuga cy’indege rwatumye abagore basakwa mu myanya ndangagitsina

Emma-marie

Malawi: Abana bafite ‘dreadlock’ bakomorewe mu mashuri ya Leta

Emma-Marie

Coronavirus: Mayor ‘w’ikirwa cya corona’ yeguye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar