Image default
Ubutabera

Idamange Yvonne arakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwibanze rwa Gasabo i Kigali rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo ategereje kuburana mu mizi.

Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini kubyo yatangarije kuri YouTube anenga leta, ahamagarira imyigaragambyo no kuvuga ko perezida w’u Rwanda yapfuye, ibyo atagaragarije ibimenyetso.

Umucamanza yavuze ko ibyo Idamange yavuze ko yafashwe binyuranyije n’amategeko nta shingiro bifite kuko ngo abamufashe bari bafite impapuro zo kumuta muri yombi.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku mwanzuro wo kumufunga by’agateganyo, umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga gutera imidugararo mu gihugu, nk’uko yabirezwe n’ubushinjacyaha.

Idamange we yari yavuze ko ari umuturage usanzwe udafite ububasha bwo gutanga amabwiriza kuri rubanda.

Yavuze kandi ko nta bimenyetso byerekanywe n’ubushinjacyaha bw’ingaruka imvugo ze zateye muri rubanda kugeza ku munsi yafatiweho.

Umunyamakuru yafungiwe muri uru rubanza

Madamu Idamange w’imyaka 42, yafashwe hashize amasaha macye atangaje videwo ishingiyeho bimwe mu byaha bitandatu aregwa.

Umucamanza yavuze ko Idamange yakerereje igikorwa cyo kumusaka yanga gukingurira abaje kugikora, ngo aranabarwanya.

Idamange yari yavuze ko kumusaka byagejeje saa tanu z’ijoro bakajya kumufunga saa munani z’ijoro, kandi bitemewe n’amategeko, anavuga ko abaje kubikora batari bafite ibibaranga.

Umucamanza yavuze ko icyaha kindi aregwa cyo gutanga sheki itazigamiye nta mpamvu igaragazwa cyaburanishirizwa rimwe n’ibindi bitanu aregwa kuko bitakorewe mu gihe kimwe.

Nyuma y’uko umucamanza ategetse ko akomeza gufungwa, Idamange n’umwunganira bakurikiraga bari aho afungiye kuri polisi i Remera, bahise bavuga ko bajuririye icyo cyemezo.

Mbere yo kurangiza gusoma umwanzuro w’urukiko, umucamanza yategetse ko umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes afatwa agafungwa, amurega gufata amajwi mu rukiko kandi rwabibujije.

Uwimana Agnes ukuriye ikinyamakuru kigenga Umurabyo, we yavuze ko amabwiriza yo kudafata amajwi yatanzwe adahari.

Abapolisi bahise bafata bajya gufunga Uwimana, nk’uko umucamanza yari amaze kubitegeka.

Related posts

Ministiri Gatete akomeje gukorwaho iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ya Leta

Emma-marie

Urubanza rwa ‘Sankara’ n’urwa Herman urukiko rwategetse ko zihuzwa

Emma-marie

Dr Munyakazi yakatiwe igifungo cy’imyaka gisubitse

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar