Image default
Ubutabera

Urubanza rwa ‘Sankara’ n’urwa Herman urukiko rwategetse ko zihuzwa

Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko urubanza rwa Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Sankara’ n’urwa Herman Nsengimana zihuzwa.

Aba bombi babaye abavugizi b’umutwe wa FLN hagati ya 2018 na 2020, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Uyu munsi kuwa kane urukiko rwavuze ko rwasanze ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo guhuza izi manza bufite ishingiro kuko ibyo baregwa bifitanye isano.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko mu iburanisha mu kwezi gushize, ‘Sankara’ yasabye ko urubanza rwe n’urwa Nsengimana zahuzwa n’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, ukiri kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina, ubushize yemeye ko ari mu bashinze umutwe wa FLN, ariko yabwiye urukiko ko batawushinje ugamije ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Paul Kagame avuga ku ifatwa rya Rusesabagina mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda mu kwezi gushize, yavuze ko imanza z’aba zizahuzwa.

Yagize ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…”

Uyu munsi urukiko rwavuze ko urubanza rwa ‘Sankara’ na Nsengimana ruzatangira tariki 24 z’ukwezi gutaha kwa 11.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Umuhungu wa Bucyibaruta ati “Mama ni Umututsikazi […] Papa nta ruhare yagize muri Jenoside”

Emma-Marie

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yabajijwe niba aho yari atuye hari abakoranaga n’Inkotanyi

Emma-Marie

U Bubiligi: Urubanza rwa Nkunduwimye ushinjwa ibyaha bya Jenoside rwatangiye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar