Image default
Ubutabera

Ikibazo cy’ubucucike bukabije muri za gereza zo mu Rwanda gihangayikishije abasenateri

SENA y’u Rwanda iratangaza ko ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo byaba bimwe mu bisubizo birambye by’ikibazo cy’ubucucike mu magereza.Ni mugihe raporo zigaragaza ubucucike muri amwe mu magereza mu Rwanda.

Raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myaka 5 ishize igipimo cy’ubucucike muri za gereza kiyongereyeho 25%, kuko cyavuye kuri 99% muri 2014/2015 kigera ku 124% muri 2018/2019.

Isesengura ryakozwe na komisiyo y’imibreho y’abaturage muri SENA kuri iki kibazo, rigaragaza ko muri gereza 14 zo hirya no hino mu gihugu, iya Rwamagana ari yo ifite ubucucike bwinshi kurusha izindi kuko buri ku gipimo cya 256% ugereranyije n’ubushobozi bwayo.

Kuvugurura gereza zimwe na zimwe zikongererwa ubushobozi ni kimwe mu byo guverinoma yakoze mu rwego rwo kugabanya ubwo bucucike. Hari kandi gutanga imbabazi no gufungura by’agateganyo imfungwa n’abagororwa bujuje ibisabwa n’amategeko, aho abagororwa 4 263 barekuwe by’agateganyo hagati ya 2014 na 2018 ndetse abandi 116 bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika hagati ya 2011 na 2019.

Icyakora ibyo ntibyabujije ko muri 2018/2019, gereza zo mu Rwanda zakira abagororwa basaga ibihumbi 71 kandi ubusanzwe zifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 57 gusa.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko bamwe mu ba senateri bakaba basanga iki ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa ubwabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Perezida wa Sena Iyamuremye Augustin

Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage muri SENA Hon. UMUHIRE Adrie avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabunga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo byaba bigaragara nk’ibyatanga umuti urambye kuri iki kibazo.

Related posts

U Bufaransa: Hatangiye urubanza rwa Bucyibaruta “Wari ku isonga’’ rya Jenoside ku Gikongoro

Emma-Marie

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwanze icyifuzo cya Agatha Kanziga

Emma-Marie

Dosiye ya wa mugore wakubise umugabo amuhora ko yanze gutaha yashyikirijwe Urukiko

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar