Image default
Amakuru

Ikirunga Nyiragongo cyaba kigiye guteza ‘ibindi byago’

Abahanga mu by’ibirunga baraburira ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo.

Mu kwezi kwa mbere mu 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%.

Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone” nk’uko bivugwa na Science Magazine.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Prof Dario Tedesco wo muri iri tsinda akaba umuhanga mu by’ibirunga, yabwiye iki kinyamakuru cya siyanse ati: “Ubu, uko ibintu bimeze birahagije ngo habe ikindi cyago!”

Ubusesenguzi bwabo bugereranya ko ibi bishobora kuba mu gihe cy’imyaka ine, gusa bavuga ko igihe habaho umutingito wahita utuma ibyo byago biba mbere y’icyo gihe.

Mu 2002 amazuku yavuye muri Nyiragongo yangije umujyi wa Goma ku kigero cya 20%

Avuga ku byago ibi biteye abaturage bagera kuri miliyoni batuye umujyi wa Goma, Prof Tedesco ati: “Iki ni cyo kirunga giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi!”

Iki kirunga kitazimye ugereranyije n’ibindi biri muri iyi pariki iri hagati ya DR Congo, Uganda n’u Rwanda  gihora gihangayikishije abatuye imijyi ifatanye ya Goma na Gisenyi mu Rwanda.

Related posts

Abasaza n’abakecuru b’Intwaza barashima ubuyobozi bwabakuye mu bwigunge

Emma-Marie

Abanyekongo basaga 80 bahungiye mu Rwanda

Emma-Marie

Facebook irizeza internet ihendutse muri Africa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar