Abagabo 5 nibo beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira, ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi yo Mujyi wa Kigali i Remera. Bakurikiranweho gukora ibyaha birimo uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byose babikora biyitirira inzego z’umutekano n’izindi nzego za Leta.
Aba bose bakurikirwanweho kuba tariki ya 29 Nzeri barafashe uwitwa Mayira Olivier bakamufungira mu modoka yabo, bakamwambura amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ibi bakabikora bamubwira ko ari abakozi b’inzego z’umutekano.
Mayira yagize “Nari naradepoje ahantu nshaka isoko rijyanye n’ibyo nkora, ariko impapuro nazihaga Dufitumukiza ngo azazinjyanire, aho kujyana impapuro z’umwimerere namuhaye yajyanye impimbano. Amaze kubikora yahise abibwira bariya bagenzi be barampamagara bambwira ko ari abakozi b’inzego z’umutekano n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.”
Ati “Bampamagaye bambwira ko ari abagenzacyaha nanjye ndabitaba, mbagezeho nsanga baranzi ndetse n’ibyo nkora babizi, nabasanganye na Dufitumukiza Jean Bosco ari nawe wangambaniye hari n’umupolisi (Mwesigye Davis) anyambika amapingu. Bambwiye ko nadepoje impapuro mpimbano kandi bigize icyaha bantegeka kubyemera ariko bansha amafaranga miliyoni 3 kugira ngo dosiye bayishyingure. Twagiye mu biciro twemeranya miliyoni n’ibihumbi 500.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bakoze ibyaha bitandukanye birimo uburiganya, kwiyitirira icyo bataricyo, gushimuta ndetse no gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko, byose bakabikora biyitirira inzego badakorera. Yibukije abantu kwitondera abababwira ko ari abakozi b’inzego runaka bagamije kubambura amafaranga.”
CP Kabera yakomeje avuga ko uriya mupolisi ibyo yakoze yabikoze ku giti cye atabikoze mu izina rya Polisi y’u Rwanda bityo nawe agomba gukurikiranwa mu mategeko agahanwa.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).