Image default
Uncategorized Utuntu n'utundi

USA: Amahane y’imbwa za Biden yazirukanishije muri White House

Imbwa za Joe n’umugore we Jill Biden zakuwe muri White House nyuma y’uko into muri zo yitwa Major, bivuzwe ko yariye ushinzwe umutekano.

Ibinyamakuru muri Amerika, bivuga ko izi nyarubwana zasubijwe ku rugo rwa Biden ruri ahitwa Wilmington muri leta ya Delaware.

Ni nyuma y’uko iriya yitwa Major igaragaje gusagarira abakozi muri White House. Biden n’umugore we bakiriye iyi mbwa Major y’imyaka itatu mu 2018. Yari iherutse kuba imbwa ya mbere yavuye mu nzu icumbikira izagize ibibazo ije kuba muri White House. Ngenzi yayo, Champ, ifite imyaka 13.

CNN ivuga ko Major yari imaze iminsi isimbukira, imokera cyangwa ishaka gucakira abakozi n’abashinzwe umutekano muri White House.

Izi ntozo zombi zazanywe muri White House nyuma y’iminsi ine Joe Biden abaye perezida.

Umugore we Jill, mu kwezi gushize, mu kiganiro The Kelly Clarkson Show, yavuze ko ari gukora ibishoboka ngo izi mbwa zimererwe neza.

Yagize ati: “Ubu zigomba kujya muri ‘ascenseur/elevator’, ibyo ntizibimenyereye, kandi ubu iyo zivuye mu nzu abantu benshi baba bazireba. Ibyo rero nibyo ndimo, ngo buri wese amere neza, atekane.”

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu mwaka ushize, izi nyarubwana zagaragaye mu butumwa bwatanzwe na Jill Biden bwifuriza abantu Noheli nziza bunasaba Abanyamerika kwambara udupfukamunwa.

White House ifite amateka maremare n’inyamaswa zicudika zikabana n’abantu.

Trump yabaye perezida wa mbere mu myaka 100 yari ishize utari ufite imbwa. Mu 2019 yavuze ko yakumva “atari we” abaye agendana n’imbwa muri White House, yongeraho ko nta n’umwanya yayibonera.

Related posts

Ukraine : Akarasisi k’abasirikare b’igitsinagore bambaye ikweto ndende kavugishije benshi-Amafoto

Emma-Marie

Abana bagaragaza ko ingengo y’imari bagenerwa idahagije

Emma-Marie

Nyagatare: Inka yabyaye inyana ifite igisa n’icebe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar