Image default
Ubuzima

Covid-19: Imfungwa n’Abagororwa basaga 200 bakingiwe-Amafoto

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), bakoze igikorwa cyo gukingira Covid-19 abari muri gereza ya Nyarugenge (i Mageragere).

Image

Paul Rusesabagina ari mu bakingiwe ku ikubitiro

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu kabiri tariki 9 Werurwe 2021, RCS ivuga ko abo iyo gahunda yahereyeho  ari abantu bakuze (guhera ku myaka 60) ndetse n’abafite uburwayi butuma umubiri wabo uba udafite ubudahangarwa buhagije.

Image

Mu bakingiwe ku ikubitiro harimo na Rusesabagina. RCS ivuga ko uyu munsi bateganyije gukingira nibura abantu 2,077, ariko ko gahunda izakomeza kugeza ubwo serivisi yo gukingira igera kuri bose bayikeneye.

Muri rusange abazakingirwa mu magereza yose mu Rwanda mu buryo bwihutirwa bararenga ibihumbi 12, nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba.

Image

Yavuze ko bitewe n’impungenge zo kwandura Covid-19, Urwego RCS rwabujije abantu bava hanze ya gereza gusura ababo bafunzwe, ariko nyuma y’ikingira izo mpungenge ngo zizaba zishize.

CGP Rwigamba yagize ati “Mu ngamba twafashe iyo kwirinda kwegerana ntabwo ishoboka, twagize amahirwe nta barwayi babonetse kereka abashya baje muri gereza gufungwa, bo babanza gushyirwa mu kato bagakira. Igikorwa cyo gukingira nikigera kuri bose impungenge zizaba zishize”.

Image

Ku ruhande rw’abakingiwe harimo abasaba ko iyi gahunda y’ikingira nimara kubageraho bose, inzego za Leta zareba uburyo bakongera kwemererwa gusurwa no kubonana n’ababo.

SRC: RBA

 

Related posts

Igihugu cya mbere muri Afurika cyarengeje miliyoni y’abanduye Coronavirus

Emma-marie

Africa izahabwa doze miliyoni 220 z’urukingo rwa Coronavirus

Emma-marie

Waruziko ‘Stress’ yica umuntu bakamuhamba?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar