Image default
Mu mahanga

I Bwami bababaye bati “Harry, Meghan na Archie bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane”

Ibibazo by’irondaruhu byavuzweho n’igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey “birahangayikishije” kandi “byafashwe mu buryo bukomeye cyane”, nkuko bivugwa n’ubwami bw’Ubwongereza.

Mu itangazo ingoro y’ubwami bw’Ubwongereza izwi nka Buckingham Palace yasohoye, yavuze ko “ibyibukwa bishobora gutandukana”, ariko ibibazo byavuzwe bizakemurwa mu buryo bwo mu muhezo.

Meghan yabwiye Oprah ko Harry yabajijwe n’umwe mu bo mu bwami bw’Ubwongereza utatangajwe izina “ikigero cyo kwijima” uruhu rw’umwana wabo Archie bari hafi kubyara rwashoboraga kuba ruriho.

Ubwami bw’Ubwongereza bwavuze ko Meghan na Harry “bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane”.

Iki gisubizo cyo mu ngoro ya Buckingham Palace kije nyuma yuko kuri uwo munsi w’ejo ku wa kabiri hateranye inama y’igitaraganya irimo bamwe mu b’ibwami bo ku rwego rwo hejuru.

Meghan and Harry interview latest - live: Queen says 'some recollections  may vary' - as celebrities back Piers Morgan | UK News | Sky News

Ubwami bw’Ubwongereza bwari burimo gukomeza kotswa igitutu ngo bugire icyo butangaza ku byavugiwe muri icyo kiganiro cyo kuri televiziyo CBS cyatangajwe muri Amerika ku cyumweru.

Muri icyo kiganiro, Meghan wa mbere w’ubwoko buvanze mu bagize ubwami bw’Ubwongereza bwo mu bihe bya vuba aha  yavuze ko hibajijwe ibibazo ku ibara ry’uruhu ry’umwana wabo w’umuhungu wavutse mu kwezi kwa gatanu mu 2019.

Igikomangoma Harry yasobanuriye Oprah ko ayo magambo atavuzwe n’Umwamikazi cyangwa umugabo we.

Hari umunyamakuru wasezeye

Mu yandi makuru, Piers Morgan yaretse kujya atangaza ikiganiro cyo kuri televiziyo ITV yo mu Bwongereza kizwi nka Good Morning Britain, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo Waramutse Bwongereza.

Ni nyuma y’amagambo Morgan yavuze ku wa mbere ku byo Meghan yavugiye mu kiganiro na televiziyo yo muri Amerika.

Yavuze ko “nta jambo na rimwe yizera” ku byo Meghan yabwiye Oprah ku bijyanye n’ibibazo yagize ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Televiziyo ITV yafashe icyo cyemezo kuri Morgan, wari uyikoreye imyaka itandatu, nyuma yuko ikigo OFCOM kigenzura imikorere y’ibitangazamakuru mu Bwongereza kivuze ko kirimo kumukoraho iperereza kubera ubusabe bw’abaturage barenga 41,000.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itangazo ry’ibwami rivuga ko “umuryango wose ubabajwe no kumenya ikigero cyuzuye cy’ukuntu imyaka micye ishize yagoye Harry na Meghan”.

Riti: “Ibibazo byavuzweho, by’umwihariko cya kindi cy’irondaruhu, birahangayikishije. Nubwo ibyibukwa bimwe bishobora gutandukana, byafashwe mu buryo bukomeye cyane kandi bizakemurwa n’umuryango mu buryo bw’umuhezo”.

“Harry, Meghan na Archie bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane”.

Byumvikana ko abagize umuryango w’ibwami bashakaga kwitondera igisubizo cyabo no guha akanya abaturage b’Ubwongereza ko kubanza kureba icyo kiganiro ubwo cyatangazwaga ku wa mbere mu Bwongereza.

Bivugwa ko ab’ibwami barimo kugifata nk’ikibazo cy’umuryango, bakumva ko bakwiye guhabwa akanya ko kuganira mu muhezo ku bibazo byavuzweho.

Related posts

Minisitiri yasabye abanyeshuri b’abakobwa ‘gufungura ibitabo bagafunga amaguru’

Emma-Marie

Covid-19: Ubuyapani bwasabye Ubushinwa guhagarika gupima mu kibuno

Emma-Marie

Coronavirus: Igice cya miliyari y’abantu kizagwa mu bukene kubera iyi virus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar