Image default
Utuntu n'utundi

Umugore wavukanye igitsinagabo yishimira ko yabonye umukunzi

Daniella McDonald, umugore wavukanye igitsina gabo, avuga ko gushakira urukundo mu bagabo batari abatinganyi byari bigoye cyane kugeza igihe ahuriye na Josh ubu bamaranye imyaka ibiri n’igice babana nk’umugore n’umugabo.

Ariko avuga ko abagabo batari abatinganyi bashobora kuba barimo bagenda gahoro gahoro bakira neza igitekerezo cyo gushakira abakunzi mu bagore bavukanye igitsina gabo. Daniella yabwiye inkuru ye umunyamakuru wa BBC utara inkuru zijyanye n’igitsina n’imyirondoro, Megha Mohan.

Mbere ya Josh, gushakisha umukunzi byari nk’ikinamico irimo ibintu biteye ubwoba.

Kimwe nk’urungano rwanjye, nakoreshaga uduporogaramu two muri telefoni ngendanwa tuzwi ku izina rya “apps” abantu bakoresha bashakisha abakunzi.

Ntabwo mpfa guhitamo ku bijyanye no gushaka umukunzi: mba nshaka umuntu ushaka umugore umwe, tubana nk’inshuti, umuntu dusimburana mu gutegura igaburo rya mu gitondo, umuntu wamba hafi kubera amasaha menshi niga mu masomo y’ubuganga ndimo muri Kaminuza ya California i San Diego.

Rero umwirondoro wanjye wo kuri interinet urabigaragaza. Nanditse umwirondoro nshakisha umukunzi utarimo aya magambo abiri nkoresha mu kuvuga uwo ndi we: “umugore wavukanye igitsina gabo”.

Ntabwo mpisha uwo ndi we ku bijyanye n’igitsina. Umubiri wanjye natangiye kuwuhindura ngo mbe umugore igihe nari mfite imyaka 26. Ariko nari maze imyaka myinshi mbaho ku izina rya Daniella.

Mu kumenyera kubaho nk’umugore ntabwo nigeze na rimwe njya mu biganiro mu itangazamakuru bijyanye n’abantu bahinduye igitsina.

Inshuti zanjye zahinduye igitsina nanjye ntabwo duhora tuganira ubutitsa ngo ni ubuhe bwiherero dukoresha cyangwa se ngo ni iyihe nsimburazina (pronoun) tugomba gukoresha. Tuganira ibintu urubyiruko rwinshi ruganiraho: umubano ushingiye ku rukundo.

Nk’umugore ushaka kubana n’umugabo, nashakaga kuba hamwe n’umugabo ushaka kubana n’umugore.

Ariko ntabwo nari niteguye kwakira neza imyifatire y’abagabo bamwe na bamwe bakoresha ako gaporogaramu (app).

Ubutumwa bwinshi bwoherezwaga kuri konti yanjye yo gushaka umukunzi kuri iyo app bwari bubi cyane. Hari igihe nakangukaga ngasanga muri telefone yanjye harimo ubutumwa buvuga ngo “Uri umugabo”. Hari igihe noherezwaga ubutumwa bwo kuntera ubwoba ngo nzicwa bwerekana n’uburyo ngomba kwicwamo.

Ubundi butumwa butari bukabije cyane mu kuba bubi ariko bwari bunteye inkeke ni ubwa abagabo bafite inyungu zitari nziza mu bagore batavutse ari abagore.

Bambonaga nk’igikinisho mvamahanga cy’igihe gito kandi ukabona ibijyanye n’ikinyabupfura bitabareba. Ibiganiro bya mbere nagiranye nabo byibandaga cyane ku bibazo bijyanye n’imyanya ndangatsina yanjye n’imibonano mpuzabitsina tuzagirana.

Hari kandi n’abandi bagabo bo bashakaga ko tubana ariko guhura na bo ngo tubiganireho bikaba ingorabahizi.

Abagabo beza ku rupapuro bifuzaga ko tubana kandi bakanyubaha mu ibanga, byabateraga isoni ko rubanda rubabona bari kumwe n’umugore wavutse atari umugore.

Aba bagabo ntabwo banyerekaga abo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo. Bamwe bambwiraga ko bazirukanwa ku kazi umukoresha wabo aramutse amenye ko basohokana n’umugore wavutse atari umugore.

Ku bwanjye numvaga ari urwango bifitemo rw’abatinganyi. Ntibantekereza nk’umugore kandi ntabwo bashakaga ko hagira umuntu ubazi ubafata nk’abatinganyi.

Ibyo bintu nanyuzemo ntabwo byari byoroshye.

Ndibuka rimwe hari uwansohokanye ngo tujye kuganira iby’urukundo tureba filime mu nzu izerekana. Nari nishimye hanyuma igihe yarimo agura amatike yo kwinjira, ndatekereza nti: “Uyu mugabo ni mwiza koko, ibi ni byo bita gusohoka”.

Mu gihe amatara bari bamaze kuyazimya, filime igiye gutangira, yarahindukiye arambwira ati: “Ndumva ibi ntashobora kubikora”. Yarahagurutse maze arasohoka. Naramukurikiye aho yari agiye gusaba ko bamusubiza amafaranga y’amatike maze arikubita aragenda ansiga jyenyine ngo nitahane mu rugo.

Narumiwe. Kwari ugukozwa isoni bihoraho kugeza aho ntekereza nti “wenda hari ikintu kitagenda muri jyewe gituma ntabona umukunzi”.

Maki Gingoyon, uba muri Philippines, afite urubuga abantu banyuraho bashaka abakunzi, rwitwa “My Transgender Date”, arufatanije n’umukunzi we, Cyril Mazur.

Maki avuga ko igihe urwo rubuga rwatangiraga muri 2013, abantu miliyoni imwe n’igice bahise barufunguraho konti ariko gusa ababarirwa mu magana bonyine ni bo bakomeje kurukoresha.

Nyuma y’imyaka umunani rufunguwe, umubare w’abarukoresha warazamutse ugera ku bihumbi 120.

Barimo umubare ukomeza kwiyongera w’abantu batari abatinganyi, abasore bavukanye igitsina gabo bashaka abakunzi b’abagore bavukanye igitsina gabo nta soni bibatera kurushyiraho amafoto yabo.

Maki agira: “Uru rubuga twarutangije muri 2013 kubera ko twashakaga ahantu heza hari umutekano ku bagore bavutse atari abagore n’abagabo batahinduye igitsina kugira ngo babashe kurushakiraho abakunzi”.

Abantu bahinduye igitsina babona ituze n’inshuti kuri interineti ariko bashobora no kuhakorezwa isoni. Ariko rero ibintu birimo guhinduka. Nshobora kuvuga ntibeshya ko umubare w’abakundana muri ubu buryo urimo kwiyongera.”

SRC:BBC

Related posts

Wari uziko amacandwe ashobora kwifashishwa mu kuvumbura abanyabyaha?

Emma-Marie

Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n’imitekerereze ya nyirazo

Emma-Marie

Yakust: Wari uziko hari igihe ubukonje butuma umuneke uhinduka nk’inyundo?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar