Kris Jenner nyina w’abakobwa 4 n’umuhungu umwe b’ibyamamare bazwi mu muryango w’aba Kardashian nyuma yo gutandukana n’umugabo we Caitlyn Jenner wihinduje umugore akishumbusha Corey Gamble arusha imyaka 20, bombi bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’urukundo rwabo.
Nyuma y’iminsi micye gusa Kris Jenner afatanyije n’abakobwa be Kim Kardashian na Kendall Jenner, kwizihiza ibirori by’amasabukuru yabo, kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020 nawe yizihije isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko, yagaragarijemo ko ari mu munyenga w’urukundo na Corey Gamble bamaranye imyaka itandatu.
Amafoto bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga bakayaherekeresha amagambo ateye ubwuzu bagaragaje ko buri wese aterwa ishema no kuba umukunzi w’undi.
Inkuru dukesha Daily Maily ivuga ko ikinyuranyo cy’imyaka 25 Kris arusha Corey kuri bo ntacyo kibabwiye kuko ngo mu gihe cy’imyaka itandatu bamaranye buri wese yanyuzwe n’undi. Nubwo bamaranye iki gihe cyose ariko ntibakozwa ibyo gusezerana ngo babane nk’umugore n’umugabo.
Corey uzuzuza imyaka 40 y’amavuko tariki 10 Ugushyingo 2020, yahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano w’umuhanzi Justin Bieber. Kuva yakundana n’uyu mugore mu myaka itandatu ishize, nawe yabaye icyamamare cyane dore ko yanagaragaye kenshi mu bigariro by’uruhererekane by’uyu muryango byiswe ‘Keep Up with The Kardashians’ byacaga kuri Televiziyo ya E! Network
Mu minsi ishize ubwo Kriss yabazwaga n’itangazamakuru niba ateganya gusezerana na Corey, yasubije agira ati “Ntawavuga ngo ntibizigera biba, ariko ngomba gukora ibitandukanye nibyo nakoze mbere[…] dufitanye umubano mwiza kandi ndishimye cyane”.
Kriss Jenner, ni umunyamerikakazi ufite amaraso yivanzemo ayo mu Budage, mu Bwongereza, Ilerande no muri Sikotilandi (Scotland) .
iriba.news@gmail.com