Image default
Mu mahanga

U Bufaransa: Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Uwigeze kuba Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yasabiwe igifungo cy’imyaka itatu, ibiri muri iyo isubitse, akaba ashinjwa icyaha cya ruswa.

Sarkozy, w’imyaka 66 y’amavuko, ashinjwa ko mu gihe yari akiri Perezida, yagerageje guhatira umucamanza Gilbert Azibert, akaba n’Umujyanama Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire muri icyo gihe, kumushakira amakuru y’ibirego byaregwaga ishyaka rye ‘Ishyaka rya Sarkozy’.

Ikinyamakuru Lemonde dukesha iyi nkuru cyatangaje ko icyo gihe Sarkozy yashinjwaga kwakira amafaranga aturutse kuri Liliane Bettencourt, wari umunyamigabane ukomeye mu kigo kitwa L’Oréal gikora mu bijyanye n’ubwiza. Sarkozy yari yemereye Azibert kuzamushakira umwanya mu gace ka Monaco nubwo atari ko byaje kugenda.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba icyari kigambiriwe kitarashyizwe mu bikorwa bidakuraho ko cyari mu ishusho ya ruswa.

Urukiko rwahanishije Sarkozy ibi bihano mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa imyaka ine irimo ibiri azamara muri gereza.

Umucamanza w’i Paris yavuze ko Sarkozy ashobora kumara umwaka w’igihano iwe mu rugo, agahabwa akuma k’ikoranabuhanga kagaragaza aho aherereye, aho kujya mu munyururu.

Sarkozy, arindiriwe kandi n’urundi rubanza ruzaba tariki 17 Werurwe kugeza tariki 15 Mata rujyanye n’ikiswe ibya ‘Bymalion’ akaba ashinjwa gukoresha amafaranga y’umurengera mu gihe yiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa mu 2012.

Uyu mugabo yabaye umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa kuva mu 2007, ariko mu 2012 ntiyasubira gutorwa. N’ubwo ahannganye n’ibyo bibazo by’imanza, nanubu arakunzwe cyane mu banyapolitike b’aba conservateur.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo-Kinshasa yishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Covid-19: Museveni yavuze ko Uganda iri mu nzira zo gukora urukingo rwayo

Emma-Marie

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yiyemeje kwigira ku rugamba

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar