Image default
Ubutabera

Muhanga: Umukozi wo mu rugo yasabiwe gufungwa imyaka itanu

Ku wa 26 Gashyantare 2021, Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 umukobwa  w’imyaka 18 wibye umwana w’imyaka 4 yigeze kurera afatanyije n’umumotari. Umumotari we yasabiwe gufungwa imyaka 10, Umukobwa yasabiwe kugabanyirizwa ibihano kuko atari yageza ku myaka y’ubukure.

Umukobwa  nyuma y’uko avuye mu rugo yakoragamo mu kwezi kwa 11/2019, bene urugo baje gutungurwa n’uko bongeye kuhamubona ku itariki ya 25/10/2020 ubwo umwana wabo yari yagize isabukuru y’imyaka 4 y’amavuko, ariko ntibabitindaho, kuko yahise yongera aragenda.

Byageze ku itariki ya 12/2/2021 ubwo uwo mwana yari yagiye ku ishuri riherereye mu kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu  Karere ka Ruhango, ubuyobozi bw’ikigo bwabonye umukobwa uje kubabwira ko uwo mwana iwabo bamushaka, uwo mukobwa anifashisha umumotari wari umuzanye, ahamagara umuyobozi w’ikigo kuri telephone yiyise ise w’uwo mwana, asaba umuyobozi w’ikigo guha uwo mwana umukobwa yohereje kumutwara.

Amasaha yo gutaha ageze, nibwo hamenyekanye ko uwo mwana yibwe, batangira kumushakisha hifashishijwe guhanahana amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, umubyeyi umwe wari wabonye ayo mafoto yageze iwe mu rugo ahasanga uwo mwana, asanga uwamwibye amaze kuhamusiga, baramushakisha, basanga yihishe mu rutoki arafatwa, n’umumotari wari wiyise se w’umwana nawe aza gufatwa.

Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha bakurikiranyweho cyo gutwara umwana mu buryo butemewe n’amategeko, bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 giteganywa n’ingingo ya 151 al.2 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ariko kuko umwe mu bakoze icyaha yagikoze akiri umwana utarageza ku myaka 18 y’amavuko, akaba yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 54 al.2 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

SRC: NPPA

Related posts

Sankara yasabiwe igifungo cy’imyaka 25

Emma-Marie

Mateke yagarutsweho mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba FDLR

Emma-marie

Mu rubanza rwa Kabuga havuzwe ku masomo yo gukoresha imbunda yatangirwaga mu nyubako ye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar