Image default
Ubutabera

Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho bishimira ko basoje Secondaire bakatiwe gufungwa imyaka itanu

Abanyeshuri batandatu bigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, bari bakurikiranyweho ibyaha bakoze ubwo batwikaga ibikoresho by’ishuri bishimira ko barangije ayisumbuye, bahamijwe ibyaha bakatirwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw mu gihe ababyeyi babo bo batabyumva ndetse bamwe byabarijije.

Aba banyeshuri bagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amafoto n’amashusho y’abanyeshuri batandukanye barangije ayisumbuye n’abarangije icyiciro rusange cyayo bagaragaye bakora ibikorwa bidahwitse bishimira iyo ntambwe.

Bamwe bagaragaye bacagaguye amakayi n’imyenda y’ishuri yabo, abandi bari gutwika amakayi bigiragamo mu gihe abigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano, riherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, bo banatwitse ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda, banamenagura ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

Batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse bari bamaze iminsi bakurikiranyweho, ubu bamaze kubihamywa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwanabakatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri umwe.

Abakatiwe ni Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bose bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu babyeyi bakimenya imyazuro y’urukiko, bavuga ko ubutabera bwihanukiriye bityo ko bwari bukwiye guca inkoni izamba.

Umwe mu babyeyi wageze ku cyicaro cy’urukiko aje kureba imyanzuro y’uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko yatunguwe no kumva Umucamanza amubwira ko abana babo bakatiwe biriya bihano.

Ati “Yabimbwiye numva ndikanze cyane kuko njye ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye habe na gato, ndamubwira nti ‘ngo iki ?’ arambwira ngo ‘ni uko bimeze ngo abana banyu mugomba kujya mubashyira kuri discipline [ahita aturika ararira].”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri nabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi ndicara mu ntebe ibyakurikiyeho nahise numva mfashwe n’ikiniga.”

SRC:Ukwezi

Related posts

Rusizi: Abagabo bacyekwaho gutera abangavu inda batawe muri yombi, Busingye ati agapfa kaburiwe…

Emma-marie

Urukiko rwasanze abanyamakuru bari bamaze imyaka ine bafunze nta cyaha kibahama

Emma-Marie

Umusirikare warashe umwana w’imyaka 17 yakatiwe gufungwa burundu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar