Image default
Ubuzima

Abanyarwanda babujijwe gukoresha imiti yo mu bwoko bwa chroloquine nk’irinda cyangwa ivura Covid-19

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) kirasaba abanyarwanda n’abaturarwanda kutihutira kugura imiti yo mu bwoko bwa chroloquine  kuko itaremezwa nk’imiti irinda cyangwa ivura Covid-19 .

FDA ivuga ko imiti nka chloroquine, hydroxychloroquine na azithromycin, itaremezwa nk’imiti irinda cyangwa ivura Covid-19 mu Rwanda ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima.

Itangazo iki kigo cyasohoye tariki ya 29 Werurwe 2020 rivuga ko “Ubushakashatsi ku muti ukwiye ndetse n’urukingo rwa coronavirusi burakomeje, ikizavamo muzakimenyeshwa. Mu Rwanda, imwe mu miti yavuzwe hejuru isanzwe ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara. Kubw’ibyo rero ikoreshwa ry’iyo miti mu buryo itagenewe rirabujijwe, kandi imwe muri yo isanzwe ikoreshwa iyo yanditswe na muganga herekanwe urupapuro mpeshamiti. Abahanga mu by’imiti barasabwa gukomeza kubahiriza amahame agenga ikoreshwa  ikoreshwa ry’imiti n’itangwa ryayo.”

Mu bihugu bitandukanye byo ku Isi birimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari aho bagiye bemeza ko umuti nka chloroquine uvura Covid -19,  aya makuru ariko ntaremezwa n’Ikigo gishinzwe imiti muri Amerika.

Amakuru nkaya adafitiwe gihamya akomeje no gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bemeza ko umuti wa chloroquine iyo uvanzwe na azithromycin bishobora kwica iyi virus ya covid-19.

Gusa kugeza ubu, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, OMS, ntiriremeza ko iyi miti ivura cyangwa irinda iyi ndwara.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Wari uzi ko kuryama wambaye ubusa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye?

Emma-marie

Minisante yabujije Itangazamakuru gutangaza ibiganiro by’ubuvuzi idahagarariwe

Emma-Marie

Abafite indwara y’agahinda gakabije barimo kwiyongera

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar