Image default
Abantu

South Africa: Seif Bamporiki wari umukuru wa RNC yishwe

Amakuru avuga ko Seif Bamporiki yari ajyanye igitanda ku mukiliya ejo ku cyumweru muri Cape Town. Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga. Nta muntu urafatwa kugeza ubu kubera ubu bwicanyi.

Bamporiki yari umukuru (coordinator) w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Africa y’Epfo.

Etienne Mutabazi wo muri iri shyaka yabwiye BBC ko umukiliya wari uhamagaye Bamporiki, usanzwe ufite iduka ry’ibitanda yamubajije niba afite igitanda agurisha.

Umukiliya ngo yamusabye kumuzanira igitanda ahitwa Nyanga ndetse anajyana na Bamporiki n’uwo bakorana mu modoka aho igitanda bagombaga kukigeza.

Umukiliya bivugwa ko yasabye imodoka guhagarara ngo afungure inzu ye, ariko ngo hashira iminota 15 ataragaruka.

Abantu babiri bitwaje intwaro begereye imodoka barasa isasu rimwe riciye mu kirahure cy’imodoka aho Bamporiki yari yicaye nk’uko umuvugizi wa RNC yabibwiye BBC.

Nyanga ‘township’ hazwiho kuba hamwe mu hantu haba ubugizi bwa nabi cyane muri Africa y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo avuga ko hari ubwo ari ho hagize umubare munini w’abantu bishwe ku mwaka.

Related posts

Uganda: Minisitiri yishwe n’umusirikare wamurindaga

Emma-Marie

Umu-Tanzania warwaniraga abacancuro ba Wagner yaguye muri Ukraine

Emma-Marie

I Nyamasheke hari umusore ufite impano itangaje mu gushushanya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar