Image default
Abantu

Umu-Tanzania warwaniraga abacancuro ba Wagner yaguye muri Ukraine

Nemes Tarimo, umuturage wa Tanzania w’imyaka 33 warwaniraga muri Ukraine ari ku ruhande rw’itsinda ry’abacancuro ba Wagner yapfuye mu Ukwakira(10) gushize ari ku rugamba, nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabyemeje.  

Umuryango wa Tarimo uvuga ko yigaga i Moscow muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga y’Uburusiya (Mirea) mbere y’uko afatwa agafungwa ku byaha byerekeranye n’ibiyobyabwenge.

Nyuma yaje kubabarirwa ariko ku kiguzi cy’uko ajya mu mutwe wa Wagner kurwanira Uburusiya mu ntambara ikomeje muri Ukraine.

Uwo mu muryango we yagize ati: “Nemes yamenyesheje, kimwe na bamwe mu bo mu muryango, ku kujya muri Wagner, tumugira inama yo kutabikora, ariko atubwira ko agomba kuyijyamo kugira ngo yidegembye.

“Duheruka kuvugana nawe tariki 17 Ukwakira umwaka ushize, yari yaramaze kuba umwe mu bagize Wagner.

“Nyuma inshuti ze zatubwiye amakuru y’urupfu rwe mu mpera z’Ukuboza(12) maze nyuma tubimenyeshwa mu buryo bwemewe na ambasade ya Tanzania i Moscow.”

BBC yabonanye n’umuryango we mu gihe bari bategereje umurambo wa Tarimo i Dar es Salaam.

Barateganya kumushyingura mu irimbi ry’iwabo aho avuka mu majyepfo ya Tanzania.

Inshuti za Tarimo za hafi zivuga ko yari umusore w’imico myiza kandi ukundwa.

Amakuru amwe avuga ko Nemes Tarimo yishwe arashwe n’amasasu ya za muzinga y’ingabo za Ukraine.

Abacancuro ba Wagner barimo kurwana bafasha ingabo z’Uburusiya muri Ukraine bivugwa ko baheruka kugira uruhare rukomeye mu gufata umujyi muto wa Soledar.

Umukuru w’uyu mutwe, Yevgeny Prigozhin – inshuti yizerwa ya Perezida Putin w’Uburusiya, ni umwe mu bantu ubu bivugwa ko bafite imbaraga n’ijambo mu Burusiya.

Wagner ishinjwa gushakira abarwanyi muri za gereza mu Burusiya nabo bakizezwa kubabarirwa ibihano bari barakatiwe.

@BBC

Related posts

Gasabo: Abubatse amashuri bigaragambije basaba kwishyurwa

Emma-marie

Uganda: Tumukunde wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi yatawe muri yombi

Emma-marie

Papa Francis yasabye abakora intwaro kubihagarika

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar