Image default
Abantu

Gatsibo: Bakundinka arashinjwa kwica inshuti ye akanayishyingura bucece

Abatangabuhamya bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2016 aribwo Ntawuhigimana wari umucuruzi w’inka yahamagawe n’abantu batamenyekanye icyo gihe ahagana saa munani z’ijoro baramubwira ngo azane amafaranga yose afite bamurangire imari.

Ngo yagiye ubwo ntiyongera kugaragara. Muri icyo gihe byabereyemo abaketswe bacuruzanyaga inka babajijwe n’inzego z’umutekano ariko habura amakuru abashinja icyaha bararekurwa.

Muri iyi minsi nibwo hamenyekanye amakuru y’umuntu ushobora kuba waramwishe witwa Bakundinka Jean Nepo. Bijya kumenyekana uwo Bakundinka ngo yagiranye amakimbirane n’umwana we w’imyaka 17 y’amavuko, uwo mwana ajya kumurega kuri RIB ko yamwirukankanaga n’umuhoro amushinja ko yamwibye amafaranga amubwira ko azamwica.

Kubera ko uwo mwana yari afite amakuru y’uwo muntu se yishe, ngo yagize amakenga ko na we koko yazamwica nk’uko yishe uwo muntu, bituma atanga amakuru kuri RIB.

Uwo mwana amaze gutanga amakuru, ababishinzwe barayakurikiranye baza gutahura ko ari na we ushobora kuba yarishe Ntawuhigimana.

Mu mbuga kwa Bakundinka niho yashyinguye umurambo wa nyakwigendera Ntawuhigimana Diogene

Inzego z’umutekano ngo zabigiyemo zirabikurikirana, Bakundinka abajijwe arabyemera, ndetse agaragaza n’ahantu yatabye uwo muntu. Yavuze ko yamutabye mu gipangu cye mu mbuga, abantu bahacukuye kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020 umurambo bawusangamo.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo hakorwe ibizamini bigamije kumenya niba koko uwo muntu ari uwari warabuze mu myaka ine ishize.

Ukekwaho kumwica we ari mu maboko y’inzego z’umutekano akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gatsibo.

Ntawuhigimana Diogene yabuze muri 2016 afite imyaka 32 naho Bakundinka Jean Nepo ukekwaho kumwica ubu afite imyaka 55.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, yabwiye Kigali Today ko bidasanzwe ko ibintu nk’ibyo biba muri ako gace, aho umuntu yicwa n’uwari inshuti ye ndetse banasangiraga cyane, amakuru akabura bikamara imyaka ine yose.

Ati “Ni ibintu byatunguranye, kandi bibabaje. Abaturage turabagira inama yo kwitandukanya n’ikibi bagatangira amakuru ku gihe. Kuba amakuru amenyekanye nyuma y’imyaka ine ntibivuze ko hatari abantu bari bayazi.”

Yanenze by’umwihariko abantu bo muri uwo muryango bagera muri batandatu batatanze amakuru nyamara bigaragara ko bari bayazi, umwana muto akaba ari we wayatanze.

Hari abibaza niba uwo mugabo yarishe uwo musore wenyine. Icyakora amakuru ushinjwa yatanze avuga ko yabikoze wenyine. Uwishwe ngo yaje mu rugo rw’uwamwishe aje kumwishyura inka baguze nk’uko bari babyumvikanye, ariko Bakundinka asanze Ntawuhigimana mu rugo rwe, amushinja ko ngo yari aje kumwiba, afata ibuye ararimutera ahita agwa aho.

Icyakora abandi batangabuhamya bo bavuga ko Ntawuhigimana Diogene yaba yarishwe bitewe n’amafaranga menshi yari afite abamwishe bashakaga kumwambura. Bakundinka Jean Nepo yiyemerera ko usibye kuba yarishe Ntawuhiginka, ngo yanamukuyemo ibihumbi 240 by’amafaranga y’u Rwanda yari afite.

SRC:Kigali Today

Related posts

Umugore wa Rwatubyaye yaruciye ararumira abajijwe niba abana afite ari ab’uyu mukinnyi

Emma-Marie

Amafunguro muri Hotel zo mu Rwanda “Ni bibi, bike ariko ukishyura umurundo w’amafaranga”

Emma-Marie

Mlangeni Warwanyije Apartheid muri Afurika y’Epfo Yitabye Imana

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar