Image default
Politike Ubutabera

Kigali: Abasirikare barengwa gufata abagore ku ngufu barakomeza gufungwa

Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko abasirikare 5 bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bagikurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore ku ngufu.

Umucamanza yashimangiye icyifuzo cy’ubushinjacyaha ko hariho impamvu zituma hakekwa ko abaregwa bakoze ibyaha bakurikiranyweho.

Abaregwa ariko bo bakomeje guhakana uruhare mu byo bashinjwa bagashimangira ko batageze mu gace byemezwa ko bakoreyemo ibyaha.

Mu cyemezo cye, umucamanza yavuze ko inyandiko mvugo z’abaregwa ndetse n’abatangabuhamya zerekanye ko hari impamvu zikomeye zishinja babiri mu baregwa uruhare mu gusambanya abagore ku ngufu.

Abo ni Private Ndayishimiye Patrick w’imyaka 27 na Fidele Nishimwe we w’imyaka 23.

Ku ikubitiro abahohotewe ngo ntibashoboye kumenya imyirondoro y’abasirikare kuko bari bakuye amazina ku myambaro yabo y’akazi.

Gusa ubwo bajyanwaga mu kigo cya gisirikare cya Kami kiri hafi aho abaturage bahohotewe ngo bashoboye kwerekana amasura y’ababakoreye ibyaha.

Aba basirikare ngo bahakanye ibyaha ariko ntibashobora gusobanura uko bageze mu gace kabereyemo ibyaha kandi atari ho bari bagenwe gukorera akazi k’irondo.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Urukiko ngo rwabonye kandi n’ibimenyetso by’uko aba basirikare bakubise bakanakomeretsa abagabo mbere y’uko basambanya abagore babo.

Ku bandi basirikare 3 Gatete Francois, Gahirwa John na Theoneste Twagirimana, umucamanza asanga nta bimenyetso bikomeye byerekana ko babaye abafatanyacyaha mu cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’uko babiregwa n’ubushinjacyaha.

Gusa asanga hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko barenze ku mategeko y’izamu ndetse no guhishira ibyaha byakozwe na bagenzi babo.

Hari n’umusivili uregwa

Mu baregwa hari n’umusivili Donath Ntakaziraho, umucamanza avuga ko nta bimenyetso bikomeye bimuhamya ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato.

Gusa uyu munyerondo, ngo ibimenyetso bikomeye bimugaragaza nk’umufatanyacyaha mu byaha byakozwe n’abasirikare byo gukubita no gukomeretsa.

Related posts

Biguma yari umugome rwose-Umutangabuhamya

EDITORIAL

U Rwanda rwakuyeho ikiguzi cya visa kubanyafurika, Commonwealth na OIF

Emma-marie

Kigali: Umunyamakuru yatangiye kuburana n’uwamutukiye mu ruhame

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar