Mariah Carey yaciye imihigo myinshi itandukanye, harimo akabati kuzuye ibihembo bya Grammy ndetse akaba yarashyizwe mu rwego rwa Hall of Fame mu bandintsi beza b’indirimbo.
BBC yatangaje ko ariko ni umugore wabashije kurinda cyane ibijyanye n’ubuzima bwite kugeza ubu.
Mu gitabo gishya kuri we yise ‘The Meaning Of Mariah Carey’, avuga uburyo yakuriye mu bukene n’urugo rubamo imirwano, irondaruhu yakorewe, muzika ye, abagabo bashakanye n’ibindi byinshi.
Iki gitabo gihishura bimwe mu bintu bitari bizwi na benshi ku buzima bwe. Ibi ni bitandatu biri mu byo yatangaje muri iki gitabo.
1) Yakorewe ihohoterwa ryo mu rugo akiri muto
“Kuva igihe nari ikibondo, nakuranye ikintu cyo kumenya igihe hagiye kuba imirwano” ni ibyo yanditse.
Yibuka imirwano myinshi hagati ya se Alfred na nyina Morgan, yandika ati: “Ntabwo byari ibidasanzwe kumva ibintu bibomborekana cyangwa baterana ibintu byo munzu”.
Mariah avuga birambuye ubwo, afite imyaka itandatu, yatabaje umuntu w’inshuti y’umuryango nyine ari gukubitwa. Polisi ihageze, umwe mu bapolisi asa n’uwavuze ngo: “Uyu mwana narokoka bizaba ari igitangaza.”
2) Ivanguramoko rikabije
Na se w’umwirabura kuri nyina w’umuzungukazi, Mariah avuga ko benshi mu nshuti ze batari bazi ko ari imvange ya bombi. Anibuka umwarimu we amubwira ngo “Oh Mariah wakoresheje crayon itari yo”, yari afite imyaka ine, ashushanya se nk’umuntu w’uruhu rw’abazungu.
Yandika ati: “Ikintu cyo kwicuza n’igisebo byarazamutse kuva mu birenge kugera mu maso”.
Avuga ku ngaruka z’ivanguramoko kuri we yanditse ko buri gihe uko yarikorerwaga “igice cy’ubumuntu nyabwo cyamuvagaho”
Anibuka uburyo hari ahantu yari yagiye kurara ubwo itsinda ry’abakobwa ryamufungiranaga mu cyumba rikamunnyega kenshi rivuga ijambo ‘n’.
Ati: “Ubumara n’urwango aba bakobwa banteye…basubiramo amagambo antuka byari bikomeye, byabaye nk’ibimvana mu mubiri”.
Avuga ko byamurenze kuko hari abantu bakuru babyumvaga bashoboraga kuza kubabuza gukomeza, ariko ati: “Gusa nta n’umwe waje”.
3) Ashinja mukuru we kuba yari agiye ‘kumugira indaya’
Mukuru we Alison yagiye aza akongera akabura mu buzima bwe, mu gutwita akiri mutoya, kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibitekerezo byo kwiyahura. Nubwo hari ibihe bikomeye byabahuje, Mariah yibuka kenshi aho Alison yamushyize mu kaga.
Inkuru imwe irimo umusore wakundanaga na Alison – uwo Mariah avuga ko yaje kumenya ko afite intsinda akuriye ry’indaya. Afite imyaka 12, avuga ko yashutswe akamarana ijoro ryose n’uwo musore bakina udukino, bikarangira uwo musore amushyizeho akaboko.
Mu gihe atabashaga kwinyeganyeza kandi “mfite ubwoba bw’imbunda yari yashyize ku kibero cye”, Mariah avuga ko yakijijwe n’imodoka yaje hafi aho bigatuma John agenda “acecetse”.
Mariah avuga ko yari mu kaga ko kugirwa indaya ku mpamvu z’uko “Ibibazo biri mu miryango bitera abagizi ba nabi guhiga abana bakabakoresha ibyo bashaka.”
Alison, mu kiganiro yagiranye na The Sun, yahakanye ibiri muri iki gitabo, avuga ko byamutunguye kumva Mariah avuga ko yashatse kumugira indaya.
4) Umugabo wa mbere yaramugenzuraga ku buryo atajyaga no kwigurira umugati
Mariah yashakanye na Tommy Mottola wari akuriye inzu ya Sony Music mu kwa gatandatu 1993 ndetse yemera ko ari we akesha kwamamara, mu gice kimwe.
Mottola yamuhaye amasezerano y’umuhigo anamushishikariza gukora album yise ‘All I Want For Christmas Is You’ – yagurishijwe kopi miliyoni nyinshi.
Ariko nk’umugabo we, avuga ko yamugenzuraga kandi akamufuhira cyane. Inzu yabo ya miliyoni $32 yari “yuzuye abarinzi bafite imbunda”, ayigereranya na gereza y’i New York.
Ibi byavuzwe cyane mu 1996 ubwo Mariah yasubiranyemo indirimbo ‘Always Be My Baby’ na Jermaine Dupri na Da Brat muri studio yari aho mu rugo rwe.
Muri ako kazi, we na Da Brat bafashe imodoka bajya kugura ‘Hamburger’. Mottola ngo yararakaye cyane anasaba ko habaho kubasaka.
Ubwo aba bahanzi bariho barya uwo mugati baguze mu modoka, Da Brat byaramubabaje abwira Carey ati: “Ibi ntabwo ari byo. wagurishije miliyoni z’indirimbo. Uba mu nzu y’agatangaza. Ufite byose, ariko niba utisanzuye ku buryo ujya kwigurira umugati igihe ushakiye, nta kintu na kimwe ufite. Ugomba kuva hariya.”
Mariah na Mottola batandukanye umwaka wakurikiyeho. Mu gitabo yanditse mu 2013, Mottola yemeye ko “hari ubwo yakabyaga” ariko Mariah hari ibitari ukuri yavuze ku mubano wabo.
5) Album y’ibanga ya muzika y’umujinya
Azwi ku turirimbo twiza tw’urukundo twamamaye ku isi, ariko hagati mu mu gutunganya Album ye ‘Daydream’ mu 1995, mu ibanga, yagiye mu yindi nzu ya muzika ikora rock, akora indirimbo zirimo “umujinya” n'”uburakari” mu gihe urugo rwe rwariho rusenyuka.
Mariah avuga ko aho yahakoreye indirimbo zirimo uburakari bwinshi nk’izikorwa n’abahanzi ba rock. Ati: “Nashakaga kwisanzura, kwibohora no kwerekana agahinda mbamo – ariko nashakaga no guseka.”
Mu kwandika bene izo ndirimbo, avuga ko mu minota itanu gusa yabaga arangije kwandika imwe.
Izi ndirimbo zatunganyijwe n’itsinda rya muzika ikora rock zisohoka mu 1995 kuri Album yahawe izina rihishe rya “Chick”. Indirimbo zimwe ziriyiho nka “Love is a Scam” zisobanura ibihe Mariah yari arimo icyo gihe.