Image default
Ubuzima

Minisante irasaba abamotari guhanagura ikirahure cya ‘Casque’n’umuti wabugenewe mbere yo kuyiha umugenz

Ministeri y’Ubuzima irasaba abamotari kujya bahanagura ikirahure cya casque na alukoro mbere yo kuyiha umugenzi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya coronavirus.

Indwara ya coronavirus isa nk’iyandura ivuye ku muntu umwe akayanduza undi gutyo gutyo iyo habayeho gukorora cyangwa kwitsamura hakagira umwanda na mucye usohoka.

Abagenzi batega moto bibaza uko bakwirinda iyi ndwara mu gihe umwe akuramo ingofero (casque) akayihereza undi bityo bityo, ibi bikaba bishobora gutuma uwambaye iyi ngofero afite iki cyorezo, aramutse yitsamuye uwayambara nyuma ye ashobora kwandura.

Amani Kaberuka ni umwe mu bagenzi baganiriye na Iribanews. Ati “Niba ishobora kwandurira mu mwuka, nkatwe tugenda kuri moto ubwo twayirinda gute? Wambara casque ukayikuramo ugahereza undi mugenzi umwuka wawe uba wasigaye kuri cya kirahure, urumva ko uramutse urwaye abayambara nyuma yawe bose wabanduza.”

Mugabo John, atwara abagenzi kuri moto. Nawe yagaragaje izi mpungenge. Ati “Ntiwajyana casque mu kinamba buri munsi ntibyashoboka , ikindi kandi uko umugenzi avuye kuri moto byagorana guhanagura ikirahure kuko ubona ko umwe avaho undi ahita ajyaho. Twasaba Minisante ko yatubwira ingamba twafata.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yavuze ko abatwara abagenzi kuri Moto basabwa kwitwararika isuku.

Ati “Abatwara moto tubagira inama yo gusukura imbere muri kasike (casque) cyane ku kirahuri bakoresheje alukoro (70% nibura) ku gatambaro gahita kajugunwa ahabugenewe. Ibi bikorwa buri gihe mbere yo kuyiha undi mugenzi. Abatega za moto bo basabwa kwitwararika bakagenzura ko kasike (casque) bahabwa yahanaguwe neza hakoreshejwe alukohoro mbere yo kuyambara.”

Nubwo mu kugeza uyu munsi nta cyorezo cya coronavirusi kiragaragara mu Rwanda, Leta ikomeje gufata ingamba zitandukanye, ariko nako isaba abaturage kugira isuku no gukaraba umuti wica mikorobe by’umwihariko ahahurira abantu benshi.

 

 

Related posts

Kigali: Mu bamotari hagaragayemo abanduye Coronavirus

Emma-marie

U Bushinwa bwanze ko OMS igera ku makuru y’ingenzi ajyanye na Covid-19

Ndahiriwe Jean Bosco

Mu Rwanda umuntu wa mbere yishwe na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar