Image default
Ubuzima

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubyibuho ukabije ushobora gutera kanseri

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ibyavumbuwe bishya bishobora gusobanura impamvu abantu bafite umubyibuho ukabije baba bafite ibyago byinshi kurushaho byo kurwara kanseri.

Itsinda ry’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Trinity College Dublin yo muri Ireland mu Bwongereza, bavumbuye ko ubwoko bw’ingirabuzimafatizo (cells) umubiri ukoresha mu gusenya ibice birwaye kanseri zizibwa n’ibinure ntizibe zigikoze umurimo wazo.

Umubyibuho ukabije ni yo mpamvu nkuru ishobora kwirindwa itera indwara ya kanseri mu Bwongereza, nyuma yo kunywa itabi, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Ubwongereza gikora ubushakashatsi kuri kanseri.

Kandi imibare igaragaza ko abarenze umuntu umwe muri buri bantu 20 barwaye kanseri ni ukuvuga abarenga 22800 buri mwaka mu Bwongereza bayiterwa n’umubyibuho ukabije.

Umubyibuho ukabije ushobora gutera kanseri

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko impuguke zari zisanzwe zicyeka ko haba hari ibikomoka ku binure biri mu mubiri bishobora kwangiza ingirabuzimafatizo, bikaba byatera kanseri.

None kuri ubu, aba bashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Trinity College Dublin bashoboye kugaragaza uburyo ingirabuzimafatizo z’umubiri zirwanya kanseri zizibwa n’ibinure.

Ndetse aba bashakashatsi bavuga ko bafite icyizere cyo kubona umuti ushobora gusubiza ubuzima izo ngirabuzimafatizo “karemano” z’umubiri zigasubirana ubushobozi bwazo bwo kurwanya kanseri.

Ubushakashatsi bwabo babutangaje mu kinyamakuru gitangazwamo ubushakashatsi mu bya siyansi cya Nature Immunology.

Profeseri Lydia Lynch, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, avuga ko uburyo batekereza “bwiza kurushaho” bwo kugabanya ibyo binure ari ukugabanya umubyibuho kuko n’ubusanzwe ari byiza ku buzima.

Dr Leo Carlin wo mu kigo Beatson Institute cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi kuri kanseri, yagize ati:

“Nubwo bwose tuzi ko umubyibuho ukabije wongera ibyago byo kurwara ubwoko 13 bwa kanseri butandukanye, ntabwo turamenya neza neza impamvu z’iyi sano”.

 

Kwirinda kanseri

Mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri, abashakashatsi batanga izi nama:

  • Kugira ibiro biri mu rugero
  • Kureka kunywa itabi
  • Kurya indyo yuzuye
  • Kugabanya kunywa ibinyobwa bisembuye
  • Kwirinda kwitaragaza ku zuba

 

Related posts

Wari uziko umugabo asohora intanga zisaga miliyoni 200, ifite akamaro ikaba imwe?

Emma-marie

NCDA yibukije Ababyeyi uruhare rwabo mu kongera Ingo mbonezamikurire zujuje ibisabwe

Emma-Marie

Abanduye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 40

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar