Image default
Ubuzima

Mu masoko akomeye mu  Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara abanduye Covid-19

Umujyi wa Kigali ukomeje kuza ku isonga mu kugira umubare mwinshi w’abanduye covid-19, mu cyumweru gishize benshi mu banduye bakaba baragaragaye muri amwe mu masoko akomeye.

Mu minsi ibiri ishize gusa mu Rwanda habaruwe abarwayi 151 banduye Covid-19, abarenga ½ cyabo bakaba baragaragaye mu Mujyi wa Kigali.

Mu Kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kuva mu kwezi gushize, byatangiye kugaragara ko mu masoko harimo ikibazo ku bakarani bafasha abacuruzi n’abakiliya, baraburirwa ariko ntibakomeza kubahiriza amabwiriza.

Ati “Mu isoko ry’Umujyi wa Kigali hariya Kigali City Market ndetse no ku isoko bakunda kwita kwa Mutangana ku bantu bacururizamo imbere na hariya hanze. Hari na bake twagiye tubona mu bigo bitandukanye, muri za minisiteri ariko nibura aho habiri muri iki cyumweru gishize niho hagaragaye abarwayi benshi.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko uku kwiyongera k’ubwandu bwa covid-19 mu Mujyi wa Kigali kwatewe nuko abantu bamwe badohotse ku bijyanye nyo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, aho usanga mu masoko abantu begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, mu gihe hari n’aho usanga ibikoresho byagenewe gushyirwamo amazi ngo abantu bakarabe intoki ntayo arimo.

Dr Ngamije yavuze ko atari ngombwa ko iyi ndwara yica abantu benshi kugira ngo abandi bumve ko ikomeye kandi ko bidakwiye ko abantu bajya impaka ku bukana bwayo ku buryo umuntu ahitamo kujenjeka kugeza yanduye.

Imibare dukesha Minisante, igaragaza ko kugeza tariki 15 Kanama 2020, abantu 2453  banduye iki cyorezo, abo kimaze guhitana bakaba ari 8.

Minisante yibutsa abaturarwanda bose ko bagomba kwambara agapfukamuwa igihe cyose ari ahantu hateraniye abantu benshi mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, guhana intera ya metero kandi bakirinda gukora ingendo nyuma ya saa satu z’ijoro.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Tumenye indwara ya ‘Vaginismus’ ituma uyirwaye abihirwa cyane n’imibonano mpuzabitsina

Emma-marie

Wari uziko ko kwikinisha bishobora kwica umuntu bakamuhamba?

Emma-marie

Uko umuyobozi wa OMS yakabije inzozi ku rukingo rwa Malariya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar