Image default
Amakuru

1994-2020:Impinduka za hato na hato mu rurimi rwigishwamo mu Rwanda zaba zishingiye ku muntu ?

Bamwe mu baturage baravuga ko impinduka za hato na hato muri Minisiteri y’Uburezi zaba zishingiye ku muntu runaka, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi ‘REB’ Dr Ndayambaje Irénée, avuga ko atariko bimeze.

Mu bihe bitandukanye hagiye kumvikana impinduka mu burezi ‘Education’ bwo mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’ururimi rwigishwamo kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’icyongereza.

Ni icyemezo kije gikuraho icyari kimaze imyaka igera kuri 4 gisaba ibigo byose by’amashuri ya Leta n’ayigenga akoresha integanyanyigisho za Leta kwigisha mu Kinyarwanda gusa guhera mu mwaka wa 1 kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.

Izi mpinduka za hato na hato hari bamwe mu baturage bagaragaza ko zituma abana Babura icyo bafata n’icyo bareka mu bijyanye n’indimi, abandi bati buri muyobozi ugiye muri Mineduc na REB ashyiraho aye mabwiriza y’imyigishirize

Ibi bakaba babigarutseho mu bitekerezo batanze mu Kiganiro Imbonankubone cya TV1 kuri uyu wa 15 Kanama 2020.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze yaravuze ati “

“Buri mu minisitiri ugiyeho ashyiraho ibye, buri muyobozi ugiyeho mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi ashyiraho ibye.”

Undi ati “Ziriya mpinduka za hato nato na hato zituma abana bacanganyikirwa bakazamuka nta rurimi na rumwe wavuga ko bazi”.

Dr Irenee Ndayambaje, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi ‘REB’

“Ni ibyemezo bya Guverinoma”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko ibyo aba baturage bavuga ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati “Ibyo ntabwo ariko bimeze[…]impinduka zigenda ziba ntabwo ari impinduka nyinshi nuko abantu hari ibintu bitiranya[…] Ntabwo ari ibyemezo biba bishingiye ku muntu ni ibyemezo bya guverinoma kandi biba bishingiye ku cyerekezo cy’Igihugu”.

Yakomeje avuga ko abavuga ko integanyanyigisho mu Rwanda ihora ihindagurika atariko bimeze kuko ikoreshwa ubu ishingiye ku bushobozi yashyizweho mu 2015, ikaba yarasimbuye ishingiye ku bumenyi yari imaze imyaka myinshi ikoreshwa.

Yarakomeje ati “Icyo navuga kigenda kibaho bitewe nabwo n’ibihe bidashingiye ku muntu, ni ibyo kuvuga ngo ese ibirimo gukorwa birimo birasubiza ikibazo?[…]integanyanyisho aba ari yayindi ariko uburyo bwiza bwo kuyishyira mu bikorwa nibwo abantu bagenda bakurikirana umunsi ku munsi kugirango ishobore gusubiza ibibazo yashyiriweho”.

Impinduka zimaze kuba mu rurimi rwigishwamo mu Rwanda

Mu 1994 amashuri yose yarahagaze kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, asubukurwa muri 1995 amasomo yose yigishwa mu rurimi rw’ikinyarwanda mu mashuri abanza, naho mu yisumbuye yigishwa mu gifaransa.

Mu 2010, igifaransa cyasimbuwe n’icyongereza, amashuri yose asabwa kwigisha mu cyongereza guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ndetse icyo gihe bategeka ko n’inyandiko zose Leta ikoresha zijya mu cyongereza.

Kwigisha mu rurimi rw’icyongereza byaje kongera guhagarikwa mu mwaka wa 2016, amashuri yose asabwa kongera kwigisha abana kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu mu rurimi rw’ikinyarwanda, ndetse biza gushyirwamo imbaraga mu kwezi kwa 9 umwaka ushize, aho byavugwaga ko ibigo by’amashuri bitazakurikiza aya mabwiriza cyane cyane ibyigenga bizahita bifungwa.

Gahunda yo kwigisha mu cyongereza izatangirana n’umwaka w’amashuri utaha, kugeza ubu itariki y’itangira ryawo ntiramenyekana kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu gihugu.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Nyamagabe: Igihano cyahawe abanyeshuri 54 ba GS Kigeme  ‘A’ cyateje impaka

Emma-Marie

Optimism as Nyanza ceramics cooperative gets upgraded equipment

Emma-marie

MIGEPROF yashimye RWAMREC umusanzu wayo mu iterambere ry’umuryango

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar