Image default
Ubutabera

Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Gikongoro yari ‘Conflit de voisinage’-Bucyibaruta

Ku munsi wa karindwi w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa yavuze ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yari “Conflit de voisinage’ amakimbirane y’abaturanyi.

Kuri uyu wa Kabiri urubanza rwakomeje, Urukiko rwumvise abatangabuhamya batandukanye bamwe bari mu Rwanda bakaba barasabwe n’ubushinjacyaha. Ubuhamya bwibanze ahanini ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho hagati y’itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

Umutangabuhamya wa mbere afite imyaka  58 ni umugabo akaba umuhinzi, atuye ikibeho. Ubuhamya bwe bwibanze ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Kibeho hagati y’itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

Uyu mugabo yakatiwe na gacaca, ibyaha gacaca yamukurikiranyeho bifitanye isano n’ibyo Bucyibaruta ashinjwa. Yavuze ko yari azi Bucyibaruta mbere ya jenoside ari Prefet wa Gikongoro, i Nyarusovu aho Akarere ka Nyaruguru kubatse ngo niho Bucyibaruta yabaheraga amabwiriza.

Mbere ya Genoside yakoze mu ruganda rw’ icyayi rwa Mata, ari umusaruzi, umuyobozi w’ uruganda rwa Mata yari Ndabarinze Juvenal, Innocent Bakundukize yari Agronome mu ruganda, nawe ari muri Dosiye ya Bucyibaruta.

Yakomeje avuga ko Innocent Bakundukize muri 1993, Bucyibaruta yamukuye kubu agronome amugira Burugumesitiri wa komini Mubuga, ndetse ngo yabakoresheje inama i nyarusovu muri Nyaruguru, aho Bucyibaruta yamweretse abaturage ko ari we ugiye gusimbura Nyiridandi wari umaze kwicwa n’aba gendarme.

“Mujye muvuga ko mutazi igihe byabereye”

Avuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 40 bari bahungiye muri Kiliziya i Kibeho. Yavuze ko “Bucyibaruta atwereka burugumesitiri mushya yatubwiye ko hari iperereza ry’abanyamahanga bagiye kuza babaza aho abantu babaga mu nzu zahiye bagiye, ati tujye tuvuga ko bahunze. Ati nibabaza ngo kuki mwe mutahunze? mujye muvuga ko mutazi igihe bagendeye.”

Yakomeje avuga ko mu bitero abayobozi bakuru barimo uwitwa Runiga batabijyagamo ahubwo boherezaga abajandarume.

Ati “Twicaga abatutsi, abajandarume bavaga ku gikongoro kwa Bucyibaruta bafatanije n ‘abapolisi ba komini nibo bari bashinzwe gahunda. Icyatumye tudasubira ku kazi ku ruganda, ni abatutsi bahungiye ku kiriziya, abaturage n’abajandarume boherejwe na Bucyibaruta babasangayo barabica.”

“Barabeshya”

Perezida w’Urukiko yasabye Bucyibaruta kugira icyo avuga ku buhamya bwatanzwe.

Bucyibaruta ati “Aho bavuze ko mu nama ya tariki 8 Mata bavuga ko navuze ko abatutsi batagomba kubaho, muri rwamiko mbibwira ba konseye iyo nama ntiyigeze ibaho. Tariki 11 Mata nari kigali, abavugaga ko bambonye ikibeho barabeshya sinaba ahantu habiri icyarimwe. Ikindi navuga hari uwavuze ko Charles Nyiridandi yishwe n’abajandarume, ni ubwa mbere nabyumva kuko ubund bizwi ko uwamwishe yahunze atanazwi[…]Hari uwavuze ko nyiridandi yishwe mbere y’igitero cya kibeho nyamara yishwe tariki 15 Gicurasi niyo tariki izwi uyu nawe yabeshye.”

Uwavuze ko nababwiye ko abanyamahanga bazaza muri ankete nkababwira ko bagomba kubeshya, ibyo ntabyo nigeze mvuga ntawe nasabye kugira uko asubiza. Ahubwo silas nsanzabaganwa niwe wavuze ibyenda gusa nibi, menya ari we wasabye abaturage kubeshya. Ikindi nta Katerepurari nimwe nigeze nohereza yo gushyingura imirambo y’abari bishwe kuri kiliziya ya kibeho.”

Ikindi nta nama nigeze nkora kubyo gutoza interahamwe ku ruganda rwa mata. Najyagayo nka prefet usuye uruganda nkaganira na Diregiteri tuvuga ibisanzwe, abahimba ibyo twavuganaga ntabwo nzi aho babikura.

Ibyo gutoza interahamwe ntacyo navuga kuko sinari mpari, sinari mfite n’ amakuru kuri byo, sinavuga ku bintu ntahagazeho. Birashoboka ko habaye ubushyamirane hagati y’ abahutu n’abatutsi, abahutu ubwabo, cyangwa abatutsi ubwabo. Ibyo iyo byabagaho ubuyobozi busaba inzego zibanze kubunga, abatanogewe n’umwanzuro bakagana inkiko

Yakomeje ati “Nabwiwe ko hari ubushyamirane bwabaye hagati y’abahutu n’abatutsi, nasubije nkoresheje inyandiko nk’ubuyobozi. Nababwiraga ko niba batabashije kubikemura uruhande rutishimye rwagana inkiko.

Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, Bucyibaruta yavuze ko byari  “Conflit de voisinage”  Yakomeje ati “Ibyo by’ inzu bavuga zahiye ntabyo nzi ntacyo mvuga. Iby’uko nasabaga aba gendarme, gahunda yabo imenywa na komanda niwe umenya ibyo bakora.

Kuba nabazwa ibyo bajygaa kuri ‘terrain ‘ bagakora, ntaho bihuriye. Icyo komanda na prefet bakora baguma bavugana ariko prefet siwe uha amategeko aba gendarme bari mu butumwa bw’akazi.”

Perezida yakomeje amubaza ukuntu tariki ya 8 muri ruramba, n’ahandi muri gikongoro jenocide yihuse kubera indege yaguye mu munsi umwe, n’ intera iri hagati ya  kigali na Gikongoro.

Ati “Inama ya ruramba ya tariki ya 8 ntayo nari nigeze menya nabimenye nyuma ndetse na ba burugumesitiri twaratangaye ukuntu amakuru yihuse kugera ku baturage tutabizi, amakuru ubanza abaturage barayakuraha ahandi ariko si iwanjye[…]ibyabaga nanjye byarantunguraga. Hari ibyabaye muri paroisse ya mushubi tariki ya 8  aho padiri yavugaga ko akeneye ubufasha kuko yumvaga ari ‘menace’ mbwira burugumesitiri kumuzana ku gikongoro paroisse  ngo arindwe, kandi yararokotse.”

Bucyibaruta yanyuzagamo agakwepa ibibazo yabazwaga na Perezida w’Urukiko rwa Rubanda.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Igihe Bucyibaruta ucyekwaho uruhare muri Jenoside azaburanira cyamenyekanye

Emma-Marie

Inzobere yabajijwe niba kuburanisha Kabuga ku ‘bimenyetso’ hari ingaruka byamuteza

Emma-Marie

Abagana Inkiko bagomba kuba barikingije covid kandi bayipimishije

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar